Amavubi U20 yahawe abatoza bashya

Umutoza wahoze mu kipe ya Bugesera FC, Nshimiyimana Eric, yahawe inshingano zo kuzatoza ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru y’Abatarengeje imyaka 20 mu irushanwa rizahuza Ibihugu byo muri Afurika y’i Burasirazuba.

Tariki 2-10 Gashyantare 2024, mu Rwanda hazaba hari kubera irushanwa rizahuza Ibihugu byo muri Afurika y’i Burasirazuba mu mikino itandukanye irimo n’umupira w’Amaguru.

Mu mupira w’amaguru, u Rwanda ruzahagararirwa n’ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 20 mu bahungu.

N’ubwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ritigeze ribitangaza, umutoza mukuru w’iyi kipe, yagizwe Nshimiyimana Eric.

Uyu mutoza azungirizwa na Kirasa Alain, mu gihe umutoza w’abanyezamu yagizwe Ndizeye Aimé Désire uzwi nka Ndanda, Tuyisenge Eric uzwi nka Cantona ni we uzaba Ushinzwe ibikoresho by’iyi kipe, mu gihe Mutuyimana Olivier Maurice yagizwe Ushinzwe Ubuzima bw’iyi kipe (Team manager).

Biteganyijwe ko umwiherero uzatangira ku wa mbere tariki ya 29 Mutarama 2024, ukazabera mu Karere ka Bugesera.

Ibihugu bizitabira, harimo Uganda, Tanzania, Sudan y’Epfo n’u Rwanda ruzaba rwakiriye irushanwa.

Amavubi y’Abatarengeje imyaka 20 azakina irushanwa rya EAC
Nshimiyimana Eric yahawe gutoza Amavubi U20
Ndanda ni umutoza w’abanyezamu b’iyi kipe
Kirasa Alain azaba yungirije Eric
Tuyisenge Eric Cantona ni we Kit-manager w’iyi kipe

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW