APR y’Abagore igiye kuzana abakinnyi b’abanyamahanga

Ikipe ya APR Women Football Club, yatangiye ibiganiro n’abakinnyi b’abanyamahanga ishobora kuzifashisha mu gihe yazaba izamutse mu cyiciro cya mbere.

Iyi kipe iri gukina umwaka wa yo wa Kabiri muri shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri, nyuma y’uko umwaka ushize itabashije kuzamuka.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, avuga ko iyi kipe y’Ingabo, ishaka kugura abakinnyi b’abanyamahanga, ikazabifashisha mu gihe yazaba ibashije kubona itike yo kuzamuka mu cya mbere umwaka utaha w’imikino.

Impamvu yo gutekereza kuzana aba bakinnyi, ni uko ubusanzwe APR WFC isanzwe ikinisha abakiri bato ndetse biganjemo abanyeshuri.

Ubuyobozi bw’iyi kipe ntiburifuza kuvuga kuri aya makuru yo kuzana abanyamahanga, kuko barajwe inshinga no kubanza gusoza shampiyona bageze ku ntego ya bo yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere.

Umwaka ushize APR WFC yabaye iya Gatatu

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW