APR yitandukanyije n’imvugo ya Ndanda uyitoza

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC, bwatangaje ko bwitandukanyije n’umutoza w’abanyezamu b’iyi kipe, Ndizeye Aime Désire Ndanda uherutse kuvuga ko iyi kipe itazongera kwitabira irushanwa rya Mapinduzi Cup.

Ubwo iyi kipe yari imaze gusezererwa na Mlandege FC biciye kuri penaliti, umutoza w’abanyezamu b’iyi kipe, Ndizeye Aime Désire uzwi nka Ndanda, yagaragaje uburakari bwinshi ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru, ndetse avuga ko batazingera kwitabira iri rushanwa.

Nyuma y’ibyatangajwe n’uyu mutoza, benshi baketse ko bwaba ari ubutumwa bwaturutse mu buyobozi bw’ikipe.

Icyo gihe yagize ati “Ndashaka mutangarize Abanya-Zanzibar, Abanya-Tanzania ko twebwe ubutaha tutazagaruka muri iri rushanwa bikimeze gutya. Amakipe araza buri gihe bikaba bimeze gutya? Ntihari amakipe yaje umwaka ushize akibirwa aha akaba yaranze kugaruka? Twebwe si ubwa mbere tuje? Kuki abasifuzi batasifuye neza? Iki ni igisebo.”

Ubwo iyi kipe y’Ingabo yari imaze kugera i Kigali ku Cyumweru, tariki ya 13 Mutarama 2024 bakubutse muri Zanzibar, Chairman wa APR FC, Col Richard Karasira yabwiye itangazamakuru ko ibyo Ndanda yavuze atari byo ashobora kuba yarabitewe n’umujinya ndetse n’amarangamutima ye.

Ati “Umwe mu batoza, Ndanda, ibyo yavuze ntabwo ari byo. Twe tuzajyayo nibadutumira kuko ndatekereza ibyo yavuze hari impamvu zabiteye cyane ko umutoza mukuru atari ameze neza ku buryo yaganiriza itangazamakuru. Ibyo bihura n’ibya Shaiboub (…) ariko Ndanda ni uburakari bwabimuteye.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko umuryango mugari wa APR FC, wungukiye byinshi muri iri rushanwa.

Iyi kipe y’Ingabo yageze muri 1/2 cya Mapinduzi Cup ku nshuro ya mbere yari iryitabiriye, cyane ko yari umutumirwa.

Ubuyobozi bw’ikipe bwitandukanyije n’imvugo ya Ndanda
Ndanda yatangaje ko APR FC itazongera kwitabira irushanwa rya Mapinduzi Cup

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW

- Advertisement -