ARPST yongereye amakipe azajya ahembwa muri shampiyona

Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda, ARPST, ryemeje ko hongerwa amakipe azajya ahembwa mu isozwa rya shampiyona.

Ubusanzwe hari hasanzwe hahembwa amakipe abiri ya mbere. Bisobanuye ko hahembwaga iyegukanye igikombe n’iyatsindiwe ku mukino wa nyuma.

Biciye mu Nama y’Inteko Rusange Isanzwe yahuje Abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda, ARPST, yabaye ku wa Gatanu tariki ya 19 Mutarama 2024, hemejwe ko hongerwa amakipe azajya ahembwa.

Abanyamuryango ba ARPST, bemeje ko hazajya hahembwa amakipe atatu ya mbere aho kuba abiri nk’uko byari bisanzwe.

Bisobanuye ko n’ikipe yabaye iya Gatatu muri shampiyona, izajya ihembwa.

Mu mwaka w’imikino y’umwaka ushize, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Abinjira n’Abasohoka, Immigration, cyihariye ibikombe kuko cyegukanye ibikombe bitatu (Umupira w’Amaguru, Basketball na Volleyball).

Ubumwe Grand Hotel, yegukanye igikombe mu mupira w’amaguru mu bigo by’Abikorera.

Hagiye kujya hahembwa amakipe atatu ya mbere

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW