FERWAFA yazamuye ibihembo bihabwa amakipe

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryafashe umwanzuro wo kuzamura ibihembo bihabwa amakipe mu byiciro bitandukanye.

Uyu mwanzuro wemerejwe mu Nama y’Inteko Rusange Idasanzwe yahuje Abanyamuryango ba Ferwafa tariki ya 13 Mutarama 2024.

Ingengo y’Imari y’ibihembo muri uyu mwaka, ni miliyoni 158 Frw akubiyemo ibikorwa bitandukanye bifite aho bihuriye no guhemba amakipe.

Uko ibihembo byazamuwe.

Ikipe yegukanye igikombe cya shampiyona mu Cyiciro cya Kabiri cy’Abagabo n’icyiciro cya Mbere mu bagore, izajya ihabwa miliyoni 15 Frw avuye kuri miliyoni 8 Frw.

Ikipe izajya yegukana igikombe cya shampiyona mu Cyiciro cya Kabiri cy’Abagore n’Icyiciro cya Gatatu cy’Abagabo, izajya ihabwa miliyoni 8 Frw avuye kuri miliyoni 5 Frw.

Izegukana igikombe cy’Amahoro mu Bagabo, izahabwa miliyoni 20 Frw avuye kuri miliyoni 15 Frw. Mu bagore izajya ihabwa miliyoni 15 Frw avuye kuri miliyoni 5 Frw.

Izegukana igikombe cya Super Coupe mu bagabo, izahabwa miliyoni 15 Frw avuye kuri miliyoni 10 Frw. Mu Bagore izahabwa miliyoni 8 Frw avuye kuri miliyoni 5 Frw.

Amakipe y’abato (Juniors), izizaba iza mbere zizahabwa imidari n’ibindi bihembo bitandukanye.

- Advertisement -

Gutegura ibikorwa bitandukanye by’iri shyirahamwe ariko bijyanye n’amarushanwa, bizatwara miliyoni 52 Frw.

Gutunganya ahabera inama zitandukanye za Ferwafa ndetse no kugura ibikoresho byunganira abashinzwe Itangazamakuru n’Itunamaho muri iri shyirahamwe, bizatwara miliyoni 58 Frw.

Muri iyi Nteko Rusange kandi, hemejwe ko Ingengo y’Imari izamukaho 22% y’iyari yakoreshejwe mu mwaka ushize.

Abanyamuryango ba Ferwafa bemeje ko ibihembo bihabwa amakipe bizamuka

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW