FERWAFA yasubitse imikino ine ya shampiyona

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, ryamenyesheje amakipe bireba ko hasubitswe imikino ine y’umunsi wa 18 wa shampiyona y’Icyiciro cya mbere.

Tariki ya 28 Mutarama 2024 na tariki ya 1 Gashyantare 2024, hazaba hakinwa imikino y’irushanwa ryo Kwizihiza Umunsi w’Intwali.

Ni irushanwa rizakinwa n’amakipe ayoboye shampiyona y’uyu mwaka, APR FC, Musanze FC, Police FC na Rayon Sports.

Kubera iri rushanwa, Ferwafa yamenyesheje amakipe bireba ko imikino y’umunsi wa 18 ya shampiyona, aya makipe yari kuzakina, yasubitswe.

Imikino yasubitswe ni:

Amagaju FC na Rayon Sports, Mukura VS na Police FC, APR FC na Étoile de l’Est na Musanze FC na Sunrise FC.

Mu mikino yasubitswe harimo uwa Rayon Sports
Umukino wa Musanze FC na Sunrise FC wasubitswe
APR FC iri mu zasubikiwe imikino y’umunsi wa 18

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW