Guy Bukasa yatangiye akazi mu kipe nshya (AMAFOTO)

Nyuma yo gusinya amasezerano mu kipe ya AS Kigali, Umunye-Congo, Guy Bukasa yatangije imyitozo muri iyi kipe izaba ari nshya mu mikino yo kwishyura ya shampiyona.

Mu minsi ishize ni bwo ikipe ya AS Kigali yatangaje ko yamaze kubona umutoza mushya usimbura Casa Mbungo André, wari wasezeye kuri izo nshingano.

Guy Bukasa wahawe aka kazi, ntiyatinze guhita atangira inshingano ze, kuko ku wa Gatatu tariki ya 3 Mutarama 2024, yahise atangira gukoresha imyitozo.

Uyu munye-Congo yazanye n’umwungiriza we, Guy Bakila bakoranye muri Gasogi United.

Guy Bukasa yatangiye akazi muri AS Kigali
Bukasa yereka abakinnyi ibyo bakora
Abakinnyi bakoze imyitozo bafite ubushake
Mbarushimana Shaban ari mu batoza bungirije Guy Bukasa
Guillain yakoranye imyitozo na bagenzi be

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW