Handball: U Rwanda rwongeye kugarikwa mu Gikombe cya Afurika

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Handball iri gukina imikino y’Igikombe cya Afurika mu gihugu cya Misiri, yatsinzwe umukino wa Kabiri na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, DR Congo.

Nyuma yo gutsindwa umukino wa mbere na Cape Verde, umukino wa Kabiri na wo ntiwahiriye ikipe y’Igihugu y’u Rwanda.

Agace ka mbere k’umukino w’uyu munsi, karangiye DR Congo iri imbere n’ibitego 18-11, ariko abasore b’u Rwanda bagaragazaga icyizere cyo gutsinda umukino ariko birangira bawutakaje.

Mu gice cya Kabiri cy’umukino, DR Congo yakomeje kugaragaza imbaraga nyinshi ndetse biza kurangira itsinze umukino ku bitego 38-20.

Gutsindwa uyu mukino ku Rwanda, bisobanuye ko rwatakaje amahirwe yo kwerekeza muri 1/4 cy’iri rushanwa.

Umukino wa Gatatu w’u Rwanda, biteganyijwe ko ruzawukina ku Cyumweru tariki ya 21 Mutarama 2024, rukina na Zambia.

Aya makipe abiri (u Rwanda na Zambia), azahura n’andi makipe atandatu yo mu yandi matsinda ariko atarabashije kujya muri 1/4, akine igisa n’irindi rushanwa ‘President Cup’, rikinwa n’amakipe atararenze amatsinda.

U Rwanda ruzakina na Zambia ku Cyumweru tariki ya 21 Mutarama 2024
Abasore b’u Rwanda ntibahiriwe n’umukino wa Kabiri
Umukino wa Kabiri ntabwo woroheye u Rwanda

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW