Ibikomeza derby ya AS Kigali y’Abagore na Rayon

N’ubwo ruhago y’Abagore mu Rwanda idahabwa agaciro ikwiye, ariko hari impamvu nyinshi zatuma abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bifuza kuzareba umukino wo kwishyura wa shampiyona uzahuza AS Kigali Women Football Club na Rayon Sports Women Football Club.

Uyu mukino ukomeje kuvugisha benshi, uteganyijwe ku wa Gatandatu tariki ya 13 Mutarama 2024 Saa Sita z’amanywa muri Kigali Pelé Stadium.

Ibi bisobanuye ko, ikipe ya AS Kigali WFC ari yo izaba yakiriye umukino nyuma y’uko umukino ubanza izi kipe zanganyijemo igitego 1-1 wari wabereye ku kibuga cyo mu Nzove.

Si benshi bakurikirana shampiyona y’Abagore mu Rwanda, ariko iyo bigeze kuri AS Kigali WFC na Rayon Sports WFC, benshi barahaguruka.

Zimwe mu mpamvu zikomeza uyu mukino ndetse zatuma abakunzi ba ruhago bifuza kuzaza kuwureba, harimo amazina manini y’abakinnyi bagize shampiyona y’Abagore.

Izindi mpamvu zikomeza umukino:

AS Kigali WFC ni ikipe nini muri ruhago y’Abagore mu Rwanda!

Iyo havuzwe ruhago y’Abagore mu Rwanda, izina riza imbere y’ayandi, ni irya AS Kigali Women Football Club, bitewe no kuba ibitse ibikombe byinshi bya shampiyona (12).

Rayon Sports WFC irashaka gusenya ubwami bw’Abanyamujyi!

- Advertisement -

Nyuma yo kuza mu cyiciro cya mbere kw’iyi kipe yo mu Nzove iterwa inkunga n’Uruganda rwa SKOL Ltd, yagaragaje ko yiteguye kuzahangana na AS Kigali WFC n’ubwo itarabasha kubigeraho kuko imaze gutwarwa ibikombe bibiri n’Abanya-Mujyi (Icy’Amahoro n’icya Super Coupe).

Gusa iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, yagerageje kwiyubaka ahanini ishingiye ku bakinnyi beza yakuye muri AS Kigali, barimo uwari kapiteni wa yo, Nibagwire Libellée, Kayitesi Alodie, Uwimbabazi Immaculée, Mukeshimana Dorothée, Sifa n’abandi.

Aba bakinnyi beza muri shampiyona y’u Rwanda, biyongeraho abandi b’abanyamahanga iyi kipe yo mu Nzove yaguze.

Kwiyubaka kuri uru rwego, ni ikimenyetso cy’uko yaje yiteguye guhangana n’iyoboye ruhago y’Abagore mu Rwanda.

Zombi zinganya amanota n’ibitego zizigamye!

Kuba izi kipe zombi zinganya amanota (34) ndetse n’ibitego zizigamye (49), birasobanura ko izatsinda indi ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu, izaba ari yo inafite amahirwe menshi yo kuzegukana igikombe cya shampiyona kuko ari zo kipe zikomeye kurusha izindi muri shampiyona y’Abagore.

AS Kigali irashaka gushimangira ko Rayon ari abana!

Iyo ukubise icyumvirizo mu rwambariro rw’iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, usangamo akanyamuneza kagaragaza ko abakinnyi batitaye ku bibazo ikipe imaze iminsi ifite, biteguye kuzatsinda iyo mu Nzove bakayereka ko igifite byinshi byo kwiga.

Ikindi gituma abo muri AS Kigali WFC bahigira kuzatsinda Rayon, ni uko batakaje abakinnyi ba yo bahisemo kwerekeza mu Nzove. Bagenzi ba bo basigaye mu kipe iterwa inkunga n’Umujyi, bahise bakubita agatoki ku kandi bavuga ko n’ubwo bagiye ariko batazabatsinda.

Abakinnyi b’amakipe yombi basanzwe ari inshuti!

Indi mpamvu ikomeye ikomeza uyu mukino, ni uko abakinnyi bakinira aya makipe yombi, basanzwe ari inshuti ndetse bamwe banabana mu nzu.

Ubu bucuti bw’aba bakinnyi, buri mu bizatuma umukino uzaba urimo guhangana ku mpande zombi, kugira ngo buri umwe agaragaze ko mugenzi we ntacyo amurusha.

Kwinjira muri uyu mukino, ni ibihumbi 1 Frw ahasigaye hose, ibihumbi 2 Frw ahatwikiriye, ibihumbi 5 Frw mu cyubahiro n’ibihumbi 10 Frw mu cyubahiro cy’ikirenga (V.VIP).

AS Kigali WFC ni igisobanuro cya shampiyona y’Abagore mu Rwanda
AS Kigali ni ikipe nini muri shampiyona y’u Rwanda no ku rwego mpuzamahanga
Abakiniraga AS Kigali ubu bari mu Nzove
Rayon Sports WFC yaguze abeza muri shampiyona y’Abagore mu Rwanda
Jeannette ari mu bitezwe muri uyu mukino
Ni umwe mu beza bakina hagati mu kibuga cyangwa mu bwugarizi

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW