Imikino y’Abakozi: Irushanwa ry’Umunsi w’Umurimo rizakinwa muri Gashyantare

Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda, ARPST, ryemeje ko irushanwa ry’Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo, rizatangira gukinwa mu kwezi gutaha.

Ku wa Gatanu tariki ya 19 Mutarama 2024, ni bwo habaye Inama y’Inteko Isanzwe y’Abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda, ARPST.

Iyi Nteko Rusange yagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo kumenya igihe irushanwa ry’Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo uyu mwaka, rizatangirira.

Iyi Nteko Rusange yemeje ko tariki ya 2 Gashyantare 2024, ari bwo iri rushanwa rizatangira rikazasozwa tariki ya 1 Gicurasi 2024. Tariki ya 26 Mutarama ni bwo hazaba tombola y’uko amakipe azaba ari mu matsinda.

Mu bindi byagarutsweho muri iyi Nteko Rusange, hakiriwe Umunyamuryango mushya, Centor Ltd. Hemejwe kandi isezera ry’Uwari Umunyamuryango wa ARPST, RBA (Abavoka).

Mu bindi byemejwe n’abitabiriye iyi Nteko Rusange, ni uko hazajya hahembwa amakipe atatu aho kuba abiri nk’uko byari bisanzwe.

Ikindi cyagarutsweho, ni iyegura ry’uwari Visi Perezida wa mbere Ushinzwe Imari, Ntamutungano Désire wagiye gukomeza amasomo ye ku Mugabane w’i Burayi. Ubwegure bwe bwemejwe ndetse hanzurwa ko Komite Nyobozi ya ARPST izatumiza Inteko Rusange Idasanzwe yo kuzatora umusimbura wa Ntamutungano.

Amakipe yegukanye ibikombe by’umwaka ushize, yavuze ko imyiteguro yo kuzajya mu mikino Nyafurika muri Congo Brazzaville muri Mata uyu mwaka.

Irushanwa ry’Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo uyu mwaka, rizatangira tariki ya 2 Gashyantare 2024
Centor Ltd yakiriwe nk’Umunyamuryango mushya wa ARPST

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW

- Advertisement -