Imikino y’Abakozi: REG yisanze mu itsinda ry’Urupfu ry’Irushanwa ry’Umurimo

Nyuma ya Tombola y’Irushanwa ry’Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo, ikipe y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ingufu n’Amashanyarazi, REG, yisanze mu itsinda rikomeye ririmo Immigration.

Ku wa Gatanu tariki ya 26 Mutarama 2024, Abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda, ARPST, bakoze tombola y’uko amatsinda azaba ahagaze mu irushanwa ry’Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo.

Iyi tombola yayobowe n’ubuyobozi bwa ARPST, burimo Perezida, Mpamo Thierry Tigos n’Umunyamabanga, Rwabuhihi Innocent.

Amakipe yashyizwe mu matsinda, hagendewe ku byiciro asanzwe abarizwamo mu marushanwa ategurwa na ARPST.

Mu cyiciro cy’Abagore, hazakinwa imikino ibiri gusa, Basketball na Volleyball. Itsinda rya mbere muri Basketball, ririmo REG, Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UR), CHUB, RSSB na RBC.

Aha hazakinwa imikino ibanza n’iyo kwishyura, hanyuma hazabarwe amanota, izaba ifite amanota menshi ni yo izegukana igikombe.

Mu cyiciro cy’Abagore muri Volleyball, harimo Minisiteri y’Ingabo (MOD), Rwanda Revenue Authority, Inteko Ishingamategeko y’u Rwanda, REG, WASAC na RBC.

Muri iki cyiciro, amakipe yose azahura, maze hazabarwe iyabonye amanota menshi ihite yegukana igikombe.

Mu bigo byigenga, hazakinwa umupira w’amaguru na Basketball. Muri ruhago harimo BK, Centor Ltd, Equity Bank, Ubumwe Grand Hotel na SKOL. Aha ikipe zose zizakina imikino ibanza n’iyo kwishyura, hazabarwe amanota, izaba yabonye menshi yegukane igikombe.

- Advertisement -

Muri Basketball y’Ibigo byigenga, harimo BK, IHS, China Roads na Stecol. Aha na ho zizakina imikino ibanza n’iyo kwishyura, hazarebwe iyabonye amanota menshi, izegukane igikombe.

Mu cyiciro cy’Ibigo bifite abakozi bari munsi y’100 (Catégorie B), hazakinwa ruhago na Basketball na Volleyball.

Mu mupira w’amaguru muri iki Cyiciro, hari amatsinda atatu. Itsinda rya mbere ririmo RMB, RMS, Mifotra na RHA. Itsinda rya kabiri ririmo Mininfra, Minicom, BRD na Minecofin. Itsinda rya Gatatu ririmo RTDA, BDF, NIDA na Minisiteri y’Urubyiruko.

Muri iki cyiciro, hazazamuka amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda, n’andi abiri azaba yabaye aya gatatu meza muri aya matsinda yose uko ari atatu.

Muri Basketball muri iki cyiciro, hakozwe amatsinda abiri. Irya mbere ririmo RTDA, IPRC-Kigali, RHA. Irya kabiri ririmo Minecofin, Minisiteri ya Siporo na RMS. Hazazamuka amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda, azahite ahura muri 1/2.

Muri Volleyball, hakozwe amatsinda abiri. Irya mbere ririmo Minisiteri ya Siporo, Minisiteri y’Ikoranabuhanga (Minicit) na Minisiteri y’Abozi (Mifotra). Irya kabiri ririmo REB, RMB, Minecofin na NLA.

Aha hazazamuka amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda n’abiri yitwaye neza ku mwanya wa gatatu.

Mu cyiciro cy’Abakozi bari hejuru y’100 (Catégorie A), hazakinwa imikino itatu irimo umupira w’amaguru, Volleyball na Basketball.

Muri Volleyball, hakozwe amatsinda atatu. Irya mbere ririmo Immigration, REG, Minisiteri y’Ingabo (MOD) na RAB. Irya kabiri ririmo WASAC, RRA, UR, Inteko Ishingamategeko y’u Rwanda. Irya gatatu ririmo Rwandair, Minisiteri y’Ubuzima, Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) na Banki ya Kigali.

Muri iki cyiciro, hazazamuka amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda n’abiri yitwaye neza ku mwanya wa gatatu.

Muri Basketball, hakozwe amatsinda atatu. Irya mbere ririmo Rwandair, Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), CHUB. Irya kabiri ririmo Minisiteri y’Ingabo (MOD), REG, RBC na RSSB. Irya gatatu ririmo Immigration, RRA, WASAC na UR.

Muri iki cyiciro, hazazamuka amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda n’abiri azaba yitwaye neza ku mwanya wa gatatu.

Mu mupira w’amaguru, hakozwe amatsinda ane yayobowe n’amakipe yabaye aya mbere muri shampiyona y’umwaka ushize.

Itsinda rya mbere ririmo RBC, RRA, RISA na RCS. Irya kabiri ririmo NISR, RAB, RDB na RBA. Irya gatatu ririmo Rwandair, WASAC, MOD na UR. Irya kane ririmo REG, Immigration, CHUB na RSSB.

Muri iki cyiciro, hazazamuka amakipe abiri ya mbere, azahurire muri 1/4.

Ingengabihe y’iri rushanwa, biteganyijwe ko izagangazwa n’ubuyobozi bwa ARPST mu Cyumweru gitaha. Iri rushanwa risozwa tariki ya 1 Gicurasi buri mwaka. Umwaka ushize ryegukanywe na Ubumwe Grand Hotel mu mupira w’amaguru mu bigo byigenga.

Mu bagore umwaka ushize, ikipe y’Ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) yegukanye igikombe muri Volleyball itsinze Urwego rw’Igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka.

Muri Basketball, igikombe cyegukanywe na REG WBBC yatsinze Urwego rw’Ubwiteganyirize (RSSB).

Mu cyiciro cy’ibigo bifite abakozi bari munsi ya 100, Ikigo gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi (RTDA) cyegukanye igikombe muri Basketball, mu gihe Minisiteri ya Siporo yacyegukanye muri Volleyball.

Mu cyiciro cy’ibigo bifite abakozi barenze 100, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima cyegukanye igikombe mu mupira w’amaguru, nyuma yo gutsinda Ikigo gishinzwe cy’Ibarurishamibare (NISR).

Immigration irahabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa
Rwandair FC iri mu zihabwa amahirwe

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW