Imisifurire ntiragera ku rwego twifuza – Perezida wa FERWAFA

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Munyantwari Alphonse, yatangaje ko imisifurire ibereye shampiyona y’u Rwanda itaragera ku rwego rwiza bayifuzaho.

Muri shampiyona y’u Rwanda hakomeje kugaragara kwijujutira imisifurire itaragenze neza, ndetse amakipe amwe akanatanga ibirori mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa.

Perezida wa Ferwafa, Munyantwari Alphonse, yashimiye urwego rw’imisifurire mu Rwanda ariko yongera kuvuga ko itaragera ku rwego bayifuzaho.

Uyu muyobozi yanasabye abasifuzi kurushaho kuba abanyamwuga, ndetse anabasezeranya ko we n’urwego ayoboye bazakora ibishoboka byose bakabafasha kubazamurira ubumenyi.

Munyantwari kandi, yavuze ko bishimira kuba hari aabasifuzi bakiri bato benshi bari kuzamuka neza ndetse batanga icyizere cy’uko bazavamo abasifuzi beza.

Mu mikino ibanza ya shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu bagabo, nta bibazo byinshi by’imisifurire ariko hari amakipe n’abatoza bagiye bagaragaza kutishimira ibyemezo by’abasifuzi.

 

Abasifuzi bashimiwe ariko basabwa kuzamura urwego
Perezida wa Ferwafa yavuze ko imisifurire itaragera ku rwego bayifuzaho

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW