Imyitwarire y’Abanyarwanda bakina hanze y’u Rwanda

Mu mpera z’icyumweru gishize, Abanyarwanda bakina umupira w’amaguru hanze y’u Rwanda, bagerageje kwitwara neza n’ubwo hari ababihiwe.

Nk’uko shampiyona ya ruhago mu Rwanda ikinwa, ni na ko mu bindi Bihugu bigenda ndetse no ku migabane itandukanye.

Twacishije amaso mu Bihugu bitandukanye bikanamo Abanyarwanda, hagamijwe kumenya uko akazi kabagendekeye mu mpera z’icyumweru gishize.

Duhereye mu gihugu cy’abaturanyi cya Kenya, mu mukino wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 27 Mutarama 2024, ikipe ya Gor Mahia ikinamo Bayisenge Emery na Sibomana Patrick, yakinnye umukino wa gicuti na Nainavas, iyitsinda ibitego 5-0.

Sibomana Patrick yinjiye mu kibuga asimbuye ariko Emery Bayisenge we ntiyakinnye uyu mukino.

Ikipe ya Gor Mahia muri shampiyona, izagaruka mu kibuga ikina na Police FC tariki ya 3 Gashyantare 2024.

Undi musore w’Umunyarwanda uri gukina muri Kenya, Kuri Rutahizamu, Gitego Arthur uheruka kujya mu ikipe ya AFC Leopards ikina shampiyona y’Icyiciro cya mbere avuye muri Marine FC, nawe ku Cyumweru tariki ya 28 Mutarama 2024, yakinnye umukino we wa mbere muri iyi kipe.

Uyu mukino wa gicuti bawutsinzwemo na Nairobi ibitego 3-2, ariko ibyo bitego bibiri byombi bya AFC Leopards byatsinzwe na Gitego Arthur ndetse yari mu babanje mu kibuga.

Ikipe ya AFC Leopards izagaruka mu kibuga ku Cyumweru tariki ya 4 Gashyantare 2024, ikina na Kariobangi Sharks muri shampiyona.

- Advertisement -

Mu gihugu cya Libya, ku Cyumweru tariki ya 28 Mutarama 2024, ikipe ya Al Ahly Tripoli ikinamo Manzi Thierry yatsinze Elettihad ibitego 2-1 muri shampiyona.

Uyu myugariro w’ikipe y’Igihugu Amavubi, yari mu babanje mu kibuga ndetse yakinnye iminota yose y’umukino.

Iyi kipe ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona by’agateganyo. Izasubira mu kibuga tariki ya Gashyantare, ikina na Abu Salim.

Kuwa Gatanu tariki ya 26 2024, ikipe ya USM Klenchela ikinamo Manishimwe Djabel mu gihugu cya Algérie yatsinzwe na Paradou ibitego 2-1. Muri uyu mukino ntabwo uyu Munyarwanda yabanje mu kibuga ariko yasimbuye ku munota wa 77.

Muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri iki gihugu, USM Klenchela iri ku mwanya wa Gatandatu. Izagaruka mu kibuga ku wa Gatandatu tariki ya 3 Gashyantare.

Muri Afurika y’Epfo, ku wa Gatanu tariki ya 26 Gashyantare, ikipe ya TS Galaxy ikinamo Ntwali Fiacre, yakinnye umukino wa gicuti na NS Mura, itsindwa ibitego 5-1. Uyu munyezamu w’Umunyarwanda, ni we wari wabanje mu izamu ndetse aza nogukina umukino wose.

Muri shampiyona, TS Galaxy izasubira mu kibuga tariki ya 13 Gashyantare, ikina na Kaizer Chiefs.

Ku Cyumweru tariki ya 28 Mutarama, ikipe ya Sandvikens IF yamaze kuzamuka muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu gihugu cya Suède, yakinnye umukino wa gicuti yitegura imikino ya shampiyona izatangira mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka.

Muri uyu mukino batsinzwemo na Orebro SK-SIF ibitego 2-1, bari bateguye abakinnyi 11 bari bubanzemo mu gice cya mbere ndetse n’abandi 11 bari bubanzemo mu gice cya kabiri.

Byiringiro League yari mu babanje mu kibuga mu gice cya mbere, aza no gutsinda igitego ku munota wa 38, mu gihe Mukunzi Yannick, yinjiye mu kibuga mu gice cya Kabiri.

Sandvikens IF izatangira muri shampiyona ikina na Landskrona tariki ya 30 Werurwe 2024.

Ku Cyumweru tariki ya 28 Mutarama, mu gihugu cya Ukraine, ikipe ya FC Kryvbas Kryvyi Rih ikinamo Bizimana Djihadi, yatsinzwe na FC Viktoria Plzeň ibitego 3-0 mu mikino wa gicuti. Bizimana yari yabanje mu kibuga, cyane ko ari mu beza iyi kipe ifite.

Ku wa Gatanu tariki ya 26 Mutarama muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bubiligi, ikipe ya Standard de Liège ikinamo Hakim Sahabo, yanganyije na Cercle Brugge igitego 1-1. Uyu mukinnyi w’Umunyarwanda yabanje mu kibuga ndetse akina imikino yose.

Standard de Liège iri ku mwanya wa 10 muri shampiyona. Izagaruka mu kibuga ku wa Gatatu tariki ya 31 Mutarama Cyumweru ikina na Antwerp.

Hari n’abandi Banyarwanda bakina ku migabane itandukanye, ariko mu Cyumweru gishize ntibigeze bakina.

Bizimana Djihadi ari mu beza mu kipe ye
Hakim Sahabo yakinnye iminota yose

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW