Isesengura: Gasogi isenyutse hari igihombo cyaba ku mupira w’u Rwanda?

Nyuma y’uko umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles, KNC, atangaje ko aseshe iyi kipe, hakomeje kwibazwa niba koko akomeje cyangwa yarabitewe n’umujinya wo gutsindwa.

Ku wa Gatandatu tariki ya 27 Mutarama 2024, Gasogi United yatsinzwe na AS Kigali igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Nyuma y’uyu mukino, KNC uyobora Gasogi United, yahise atangaza ko aseshe iyi kipe kuko we na bagenzi be batakomeza kuguma mu byo yise umwanda muri ruhago y’u Rwanda.

Yagize ati “”Ikipe ya Gasogi ndayiseshe guhera uno munsi. Twihanganiye imisifurire inshuro nyinshi ariko ibi ntabwo byatera imbere. Iyi message mvuye no kuyiha Staff, ntabwo nakwisubira nta n’ubwo nicuza. Ubu nta muntu nagira inama yo gushora ku mupira wo mu Rwanda.”

Kuva yatangaza ibi, hakomeje kwibazwa niba koko yari akomeje cyangwa yaba yarabitewe n’umujinya wo gutakaza uyu mukino ndetse agatsindwa n’ikipe bakura hamwe (AS Kigali), mu Mujyi wa Kigali.

Ikindi cyakomeje kuganirwaho n’abakunzi ba ruhago mu Rwanda, ni igihombo iyi kipe yaba isize muri shampiyona y’Icyiciro cya mbere, cyane ko kuva yazamuka mu cyiciro cya mbere yagaragaje guhangana n’ikipe zikomeye ndetse zimwe ikazigarika.

Iyo urebye havuzwe Gasogi United, bamwe bumva ari izina rito mu mupira w’amaguru w’u Rwanda, ariko nyamara ni ikipe yatunze bakinnyi bakomeye ndetse banahamagarwa mu makipe y’Ibihugu bakomokamo.

Ni ikipe kandi yigeze kuyobora shampiyona y’u Rwanda n’ubwo yageze aho ikarekura, ndetse ntinaze mu makipe ane ya mbere.

Ukurikije izina ryakwitwa rito ifite, n’ibikorwa ikora byo guhangana n’izikomeye mu Rwanda, wasoza uvuga ko guseswa kwa yo cyaba ari igihombo kuri shampiyona y’u Rwanda.

- Advertisement -

Ikindi gihombo iyi kipe yaba isize mu gihe icyemezo cyo kuyisesa cyakomeza kuba ndakuka, ni ugutakaza akazi ku bakozi yari ifite barimo abakinnyi, abatoza n’abandi bafitemo inshingano.

N’ubwo iseswa rya Gasogi United ritavugwaho rumwe, ariko ingaruka mbi byasiga ni zo nyinshi kurusha inziza.

Iyi kipe imaze imyaka itanu mu cyiciro cya mbere, kuko yazamutse mu 2019.

KNC yemeje ko yaseshe Gasogi United

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW