Jimmy Mulisa yahaye umukoro Abanyamakuru b’Imikino

Umutoza wungirije mu kipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi, Jimmy Mulisa, yasabye Abanyamakuru b’Imikino kujya bafasha abakinnyi n’abatoza aho kubasenya.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru n’abatoza b’ikipe y’Igihugu Amavubi, bari bayobowe n’umukuru, Torsten Frank Spittler.

Jimmy Mulisa wakinnye ku rwego mpuzamahanga mu Bihugu bitandukanye, yavuze ko mu bindi Bihugu abanyamakuru b’imikino iyo bavuzeho ibitagenda, bifashisha imibare ndetse bakanabivuga bakugira inama zigufasha kwitekerezaho kuruta kubivuga bagusenya.

Ati “Njye ndi muri Romania byambayeho. Ariko hanze y’u Rwanda, Umunyamakuru akuvuga yifashishije imibare, bigatuma nawe ufunguka ugakora cyane.”

Yakomeje agira ati “Ariko hano, umuntu akuvuga n’ibitari byo. Ugasanga umuntu aravuga ngo umutoza ajya muri Betting, ngo yaka abakinnyi amafaranga n’ibindi. Ibyo biba biteranya abantu kandi ntibikwiye.”

Uyu mutoza yasabye abanyamakuru b’imikino ko mbere kuvuga ku mukinnyi cyangwa ku mutoza ku bitagenda, bajya babanza kubaza uvugwa agatanga igitekerezo cye.

Ati “Ndasaba ko mbere yo kubivuga, mwajya mubaza uwo uba ugiye kuvuga.”

Yakomeje avuga ko iyo izina ry’umuntu ryamaze kwandurizwa kuri radio, biba bidashoboka kujya gusiba mu mitima y’ababyumvise.

Ati “Iyo igiye kuri radio uba ufite imbaraga. Njye sinajya kwisobanura. Ariko wa muturage we aba yabifashe nk’ukuri. Itangazamakuru rishobora gufasha mu kwitwara neza kwawe.”

- Advertisement -

Jimmy Mulisa yakinnye mu Bihugu bitandukanye birimo u Bubiligi, Romania, Bangladesh n’ahandi. Mu Rwanda yakiniye ikipe ya APR FC n’ikipe y’Igihugu Amavubi.

Ubu ni we muyobozi w’Irerero rya Umuri Foundation rizwiho kugaragaza impano z’abato bafite inzozi zo kuzakina umupira w’amaguru nk’ababigize umwuga.

Jimmy Mulisa yasabye Abanyamakuru b’Imikino mu Rwanda gufasha mu Iterambere rya ruhago y’u Rwanda

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW