Kepler VC yaguze Mutabazi wari wahagaritse gukina

Ikipe ya Kepler Volleyball Club izaba ari nshya muri shampiyona ya Volleyball y’uyu mwaka, yemeje ko yamaze gusinyisha Mutabazi Yves wari umaze umwaka asa n’uwahagaritse gukina uyu mukino.

Mutabazi ugarukanye imbaraga nk’uko abivuga, yasinyiye ikipe ya Kepler VC nyuma yo kugera mu Rwanda ku wa Gatatu, tariki 17 Mutarama 2024.

Uyu mukinnyi wari ukumbuwe n’abakunzi ba Volleyball mu Rwanda, ari mu beza u Rwanda rwagize muri Volleyball ariko wari umaze igihe kinini adakina nyuma yo kugirira ibibazo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, aho yakinaga mu Ikipe ya Al Jazira SC mu ntangiriro za 2022.

Mutabazi yaciye mu makipe atandukanye mu Rwanda arimo APR VC, REG VC ndetse na Gisagara VC yavuyemo yerekeza muri Al Jazira SC.

Kepler VC nk’ikipe izaba ari nshya muri shampiyona, ikomeje kwiyubaka igaragaza ko izaba iri mu zikomeye.

Ni imwe mu zitezwe cyane kuko kuva yashingwa iri kugaragaza imbaraga zikomeye zirimo kugura Umutoza Nyirimana Fidèle.

Uretse umutoza munini iyi kipe ifite, yanibitseho abakinnyi bakomeye nka Mahoro Yvan, Mukunzi Christopher, Tuyizere Jean Baptiste n’abandi.

Shampiyona y’uyu mwaka iteganyijwe gutangira tariki ya 20 Mutarama 2024, aho abagabo bazakinira i Gisagara, abagore bakazakinira i Huye.

Mutabazi Yves ni umukinnyi mushya wa Kepler VC
Ni umukinnyi w’ikipe y’Igihugu
Mutabazi Yves yaherukaga gukina muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW

- Advertisement -