Kiyovu Sports yatakambiye Umujyi wa Kigali

Ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sports, bwasabye Umujyi wa Kigali ubufasha bwo gusoza shampiyona y’uyu mwaka.

Kuva uyu mwaka w’imikino 2023-2024, watangira, ikipe ya Kiyovu Sports yakomeje gukomwa mu nkokora n’ibibazo by’amikoro.

Iyi kipe yo ku Mumena byayigizeho ingaruka mbi, zo gutakaza bamwe mu bakinnyi beza yagenderagaho.

Nyuma yo kuba iyi kipe isigaranye miliyoni 25 Frw ku Ngengo y’Imari yemererwa n’Umujyi wa Kigali nk’inkunga, yasabye ubundi bufasha.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, avuga ko ubuyobozi bw’iyi kipe bwandikiye Umujyi wa Kigali butakamba ngo iyi kipe ihabwe ubundi bufasha bw’amafaranga azunganira.

Amakuru avuga ko, iyi kipe yasabye ubuyobozi ko bwayunganira kugira ngo izabashe gusoza neza iyi shampiyona, cyane ko yamaze gusezererwa mu Gikombe cy’Amahoro.

Kiyovu Sports iri ku mwanya wa Karindwi n’amanota 23 mu mikino 18 ya shampiyona imaze gukina.

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwasabye Umujyi wa Kigali kubwunganira igasoza shampiyona neza

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW