Menya harimo comedie! KNC yasabye abakinnyi be gukora imyitozo bashishikaye

Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles, KNC, yabwiye abakinnyi be ko bagomba kwitegura neza umukino wa Kiyovu Sports.

Ku wa Gatandatu tariki ya 27 Mutarama 2024, ni bwo umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC), yatangaje ko yamaze gusesa iyi kipe kubera icyo yise umwanda uri muri ruhago y’u Rwanda.

Nyuma yo gutangaza aya magambo, uyu muyobozi yahise anandikira inzego bireba zirimo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa n’Ubuyobozi bwa Shampiyona y’Icyiciro cya mbere, Rwanda Premier League Board.

Mu Nama KNC yakoranye n’ikipe kuri uyu wa Gatatu, yakoze igisa nka comedie, asaba abakinnyi be gukora imyitozo bafite ubushake bwo kuzatsinda umukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona bafitanye na Kiyovu Sports ku wa Gatandatu tariki ya 3 Gashyantare 2024 kuri Kigali Pelé Stadium.

Iki cyemezo kandi, kiraza gishyira mu rujijo abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, cyane ko umuyobozi wa Gasogi United yari yavuze ko nta mpamvu n’imwe yatuma agarura iyi kipe muri shampiyona y’u Rwanda.

Gusa si ubwa mbere avuga ko yaseshe ikipe, ariko nyuma ikaguma mu marushanwa ategurwa na Ferwafa.

KNC yasabye abakinnyi ba Gasogi United kwitegura neza Kiyovu Sports

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW