Muhazi United yatije umukinnyi muri Marines FC

Nyuma yo kudahirwa n’imikino ibanza ya shampiyona, Dr Vyamungu Raoul wa Muhazi United, yatijwe muri Marines FC y’i Rubavu.

Imikino ibanza ya shampiyona, ntabwo yabaye myiza kuri rutahizamu, Dr Vyamungu Raoul, wari waje yitezweho byinshi.

Uyu Murundi wifuza gutanga byinshi, yamaze gutizwa muri Marines FC kugeza igihe uyu mwaka w’imikino uzarangirira.

Ntabwo yagize ibihe byiza muri Muhazi United
Dr. Vyamungu Raoul yahesheje Le Message ibikombe bitandukanye

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW