Perezida wa Rayon yasabye amafaranga Leta y’u Rwanda

Umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports, Rtd Captain Uwayezu Jean Fidèle, yibukije Leta y’u Rwanda ko iyi kipe ari abana nk’abandi bakeneye ubufasha bwa yo.

Kuri uyu wa mbere ku Biro by’ikipe ya Rayon Sports, habereye ikiganiro n’abanyamakuru, cyagarutse ku bibazo bimaze iminsi muri iyi kipe birimo n’icy’umutoza Muhamed Wade.

Mu byo ubuyobozi bw’iyi kipe bwagarutseho, harimo ubushobozi iyi kipe ikoresha budahagije bijyanye n’intego zagutse za yo.

Rtd Capt Uwayezu Jean Fidèle, uyobora Rayon Sports, yavuze ko na ho iyi kipe ari amabuye kuko ihangana n’izihabwa inkunga ya Leta y’u Rwanda kandi yo yirwanaho.

Aha ni ho uyu muyobozi yahereye asaba Leta y’u Rwanda ko Rayon Sports ari abana nk’abana nk’abandi, na bo babonye kuri iyo nkunga bitayigwa nabi.

Ati “Natwe Leta izaduhe miliyari nk’uko iziha abandi, ubundi urebe ko ibi bibazo tubibamo. Ese kuki Leta idakora kuri Budget natwe iduhe izo miliyari?”

Mu bindi uyu muyobozi yagarutseho, ni ibijyanye n’umutoza mukuru w’iyi kipe. Yavuze ko iki Cyumweru kizarangira, Rayon Sports yabonye umutoza mukuru utari Muhamed Wade.

Perezida wa Rayon Sports, yibukije Leta y’u Rwanda ko iyi kipe ari abana nk’abandi

HABINANA SADI/UMUSEKE.RW