Peter Kamasa yiteguye gukorana amateka na APR WVC

Nyuma yo guhabwa akazi mu kipe ye nshya, umutoza mukuru w’ikipe ya APR Women Volleyball Club,Peter Kamasa, yatangaje ko ikipe ye yiteguye bwuma shampiyona ya 2024 ndetse we n’abakinnyi be biteguye gutanga byose bakegukana igikombe.

Guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Mutarama 2024, ni bwo shampiyona y’umukino ya Volleyball mu bagabo n’abagore, yatangiye.

APR WVC ifite umutoza mushya, Peter Kamasa, iri mu zihabwa amahirwe menshi yo kwegukana igikombe cya shampiyona nyuma y’impinduka yakoze zirimo gutandukana n’abatoza ikazana abandi.

Nyuma yo gutakaza igikombe cya shampiyona cyegukanywe na Rwanda Révenue Authority Women Volleyball Club, umutoza mukuru wa APR WVC, Peter Kamasa avuga ko biteguye neza uyu mwaka ndetse ikibaraje inshinga ari ukwegukana igikombe cya shampiyona.

Ati “Twiteguye neza kandi nishimiye cyane abakinnyi ndetse n’akazi k’ikipe mfite ubu.”

Yongeyeho ati “Twiteguye igihembwe gishya. Dufite ibihagije mu byumweru bike bishize. Abakinnyi bameze neza kandi bazamutse muri shampiyona nshya.”

Kuri uyu wa Gatandatu, APR WVC yatangiye shampiyona itsinda  Ruhango Women Volleyball Club amaseti 3-0, mu gihe umukino wa Kabiri izawukina ku Cyumweru tariki ya 21 Mutarama 2024 na East Africa University of Rwanda. Imikino yombi izakinirwa muri Gymnase ya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Abakinnyi bongerewe muri iyi kipe barimo Ernestine Akimanizanye (setter from RRA), Claire Nishimwe (Opposite) wavuye muri RRA na Diane Mpuhwezimana wavuye muri St Aloys.

Ubuhanga bwa Kamasa mu mutoza wa Volleyball bwatangiye kugaragara mu 2017 ubwo yari atangiye gutoza amakipe y’ibigo nka APR y’abagabo RRA WVC, REG VC muri 2019, RwandaAir, Club ya Volleyball ya Kirehe na ESSA Nyarugunga.

- Advertisement -

Kamasa yatwaranye igikombe cya shampiyona na RRA WVC na REG nk’umutoza wungirije.

Kamasa ntabwo ari mushya muri uyu mukino, kuko yaciye mu makipe menshi nk’umukinnyi ndetse nk’umutoza.

Yakiniye amakipe ya yisumbuye arimo Gahini Secondary School, Group Scolaire de Butare, Umubano Blue Tigers, Universite Libre de Kigali (ULK), na Rukinzo yo mu Burundi.

Abakinnyi APR WVC izakoresha uyu mwaka.

Mpuhwezimana Diane, Akimanizanye Ernestine, Seraphine, Mukantambara Yvonne, Munezero Valentine, Mukandayisenga Benitha, Musabyimana Penelope, Nishimwe Claire, Nyirahabimana Divine, Uwiringiyimana Albertine, Dusabe Flavia, Musabyemariya Donatha, Mushimiyimana Esperance, Uwamahoro Béatrice na Kabatesi Judith.

Itsinda ry’abatoza: Peter Kamasa (umutoza mukuru), Gihozo Yvette (umutoza wungirije), Rwamahungu Richard (umutoza wongerera imbaraga abakinnyi), Uwimana Gisèle (umuganga), Mukasine Adeline (Ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe).

Abakinnyi bashya ba APR WVC
Ikipe iri mu mwuka mushya
Abakinnyi ba APR WVC baragaragaza akanyamuneza
APR WVC hafi ya yose ni nshya
Batangiranye akanyamuneza
Abakobwa ba APR WVC mu mwambaro mushya
Peter Kamasa yiteguye gukora amateka mashya muri iyi kipe
APR WVC yatangiye neza
APR WVC yatangiye itsinda Ruhango WVC

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW