Sitball: Ikipe zageze ku mikino ya nyuma ya Shampiyona zamenyekanye

Nyuma y’imikino ya 1/2 cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize, hamenyekanye amakipe azakina imikino ya nyuma (Finals) muri shampiyona ya Volleyball ikinwa n’Abafite Ubumuga, Sitball.

Tariki ya 20-21 Mutarama 2024, habaye imikino ya 1/2 ya shampiyona ya Volleyball ikinwa n’Abafite Ubumuga, Sitball mu bagabo n’abagore.

Iyi mikino yasize hamenyekanye amakipe azakina imikino ya nyuma (Finals), izabera mu Mujyi wa Kigali.

Izizakina imikino ya nyuma mu bagore, ni Musanze, Kayonza, Gicumbi, Nyamasheke na Bugesera. Mu bagabo izageze ku mikino ya nyuma, ni Karongi, Musanze, Rubavu, Gisagara na Rulindo.

Biteganyijwe ko imikino ya nyuma izakinwa tariki ya 2 Werurwe 2024, izabere mu Mujyi wa Kigali.

Umwaka ushize, Rulindo yegukanye igikombe mu bagabo, mu gihe mu bagore cyegukanywe na Musanze.

Izageze ku mikino ya nyuma, zamenyekanye
Imikino ya 1/2 yari ku rwego rwo hejuru
Ibiro byavuzaga ubuhuha

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW