Tchabalala yagarutse muri AS Kigali ku nshuro ya Gatatu

Ubuyobozi bw’ikipe ya AS Kigali, bwahaye ikaze rutahizamu w’Umurundi, Hussein Shaban Tchabalala wayigiriyemo ibihe byiza mbere yo kwerekeza muri Libya.

Mu mpera z’umwaka ushize, ni bwo ikipe ya Al Ta’awon yo muri Libya ikinamo Umunyarwanda, Niyonzima Haruna, yatangaje ko yamaze gusinyisha Hussein Shaban Tchabalala.

Gusa nyuma y’amezi atandatu gusa, uyu rutahizamu ukomoka i Burundi, yahise atandukana n’iyi kipe ku bw’impamvu zumvikanyweho n’impande zombi.

Uyu rutahizamu wari wavuye muri AS Kigali ubwo yerekezaga muri Libya, yahise yongera kuyigarukamo ndetse byemezwa biciye ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, avuga ko Tchabalala yasinye amasezerano y’amezi atandatu ashobora kuzongerwa bitewe n’uko azasoza umwaka w’imikino.

Kuzana Hussein Shaban, biratanga umutekano mu gice cy’ubusatirizi bw’iyi kipe iri kurwana no kuva mu myanya y’inyuma.

Ni ku nshuro ya Gatatu agarutse muri iyi kipe, nyuma yo kuyivamo bwa mbere akerekeza hanze y’u Rwanda muri Baroka FC yo muri Afurika y’Epfo akomereza muri Ethiopian Coffée yo muri Ethiopia, akagaruka aca muri Bugesera FC, akava i Bugesera agaruka mu Mujyi wa Kigali, aho yavuye ajya muri Libya.

Uyu rutahizamu mu myaka yose yakinnye mu Rwanda mu makipe atandukanye, ntiyigeze asoza shampiyona ari munsi y’ibitego 10 byibura.

Muri shampiyona y’u Rwanda, Yakiniye Amagaju FC, Rayon Sports, AS Kigali na Bugesera FC.

- Advertisement -
Hussein yagiye atsindira AS Kigali ibitego by’ingenzi
Yahawe ikaze mu muryango mugari wa AS Kigali
Tchabalala yatwaranye ibikombe bitandukanye na AS Kigali
Yakinanaga na Haruna Niyonzima muri Libya

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW