Uko abamamyi bahendesheje Kiyovu ku igurwa rya Kilongozi

Abiyita ko bashinzwe gushakira abakinnyi akazi (Football Agents), batumye ikipe ya Kiyovu Sports itanga amafaranga menshi kuri Richard Bazombwa Kilongozi wari ugiye kwerekeza muri Rayon Sports.

Mbere y’itangira ry’umwaka w’imikino 2023-2024, amakipe arimo Kiyovu Sports yari yanatakaje abakinnyi benshi yagenderagaho, yagiye ku isoko gushaka abasimbura b’abagiye.

Umwe mu beza iyi kipe yaguze, ni Umurundi ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Richard Bazombwa Kilongozi wavuye mu kipe ya Bumamuru FC y’i Burundi.

Uyu mukinnyi yabanje kubengukwa na Rayon Sports ariko bigizwemo uruhare na Perezida wa Bumamuru FC witwa Eric.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, avuga uyu muyobozi yabanje kugirana ibiganiro na Rayon Sports ku kugura uyu mukinnyi, we agasaba ibihumbi 25$ ariko iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda ikamubwira ko yiteguye gutanga miliyoni 10 Frw.

Ibiganiro byarakomeje ndetse Bumamuru FC yemera amafaranga Rayon yatangaga kuri uyu mukinnyi, banemeranya ko aza i Kigali bagasoza ibiganiro bya nyuma.

Bazombwa yaje i Kigali mu ibanga, yakirwa n’ubuyobozi bw’iyi kipe yo mu Nzove ndetse ahamara iminsi itatu.

Mu gihe uyu mukinnyi yari mu Rwanda, abandi biyita ko bashakira amakipe abakinnyi ariko banazwi ku izina ry’abampamyi, baciye inyuma bajya kubwira ubuyobozi bwa Bumamuru FC ko hari indi kipe yatanga ibirenze ibyo Rayon iri gutanga.

Iyo kipe yavugwaga ko yatanga byinshi, ni. Kiyovu Sports yari mu nkubiri yo kugura abakinnyi kuko yari yatakaje benshi.

- Advertisement -

Abo bamamyi baciye inyuma bajya kubeshya muri Kiyovu Sports ko ikipe ifite umukinnyi, imwifuzamo miliyoi 25 Frw ndetse Abayovu babyemera batazuyaje.

Ubuyobozi bw’ikipe ya Bumamuru bwahise buhindura imvugo ku byo bwari bwavuganye na Rayon, ndetse umukinnyi ahita asubizwa i Burundi igitaraganya.

Cyakurikiyeho, ni uko Umuyobozi wa Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Régis uzwi nka Général, yahise ajya i Burundi gusinyisha Bazombwa ndetse uyu mukinnyi wari ugiye gutangwaho miliyoni 10 Frw birangira atanzweho miliyoni 25 Frw.

Amakuru avuga ko ayo mafaranga uyu mukinnyi yatanzweho, atayabitse yose kuko abatumye azamurirwa agaciro, bagize icyo babona ndetse n’ikipe ya Bumamuru FC yagombaga kugira icyo ayiha kuko yari akiyifitiye amasezerano.

Gusa ntibyarangiriye aho, kuko hari abakomeje gushaka kujyana uyu mukinnyi muri Rayon Sports ku giciro cyo hejuru, nyamara abayobozi bo bazi ukuri kw’icyatumye batamugura.

Abamamyi batumye Kiyovu Sports ihendwa ku igurwa rya Richard Bazombwa Kilongozi

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW