Umukinnyi wa Gorilla ahanzwe amaso n’abatoza batandukanye

Uwimana Emmanuel uzwi ku izina rya Djihadi ukina hagati mu kibuga mu kipe ya Gorilla FC, akomeje gukurikiranwa n’abatoza batandukanye bamubonyemo impano idasanzwe.

Uyu musore w’imyaka 23, yazamukiye mu kipe y’abato y’Intare FC, amaze kwigira hejuru ahita atizwa muri Gorilla FC nanubu agikinira.

Djihadi ukina hagati mu kibuga afasha ba myugariro ahazwi nko kuri nimero gatandatu, amaso y’abatoza batandukanye akomeje kumwerekeraho, bitewe n’imikinire ye.

Ni umusore usanzwe uhabwa amahirwe yo kubanzamo mu kipe ye, n’ubwo hari Imikino imwe n’imwe aba yabanje ku ntebe y’abasimbura.

Mu 2019, Djihadi yahamagawe mu kipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 20 yatozwaga na Mashami Vincent icyo gihe.

Uyu mwaka, amaze gukinira ikipe ye imikino 16, yatanze imipira ine yavuyemo ibitego.

Mu gihe yaba akomeje kwitwara neza, uyu musore yazasoza shampiyona yifuzwa n’ikipe irenze imwe mu zikomeye cyangwa akaba yaguma mu yo arimo, cyane ko abona umwanya wo gukina uhagije.

Ni umwe mu beza Gorilla FC ifite
Djihadi akina imikino ikomeye
Akina hagati mu kibuga
Ni umusore ukina imikino myinshi mu kipe ye
Djihadi (ubanza ibumoso mu bunamye) ni umukinnyi ubanzamo muri Gorilla FC

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW