Umunyarwandakazi yasinyiye TP Mazembe WFC

Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru y’Abagore, She-Amavubi, Umubyeyi Zakia yerekeje gukina muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, DR Congo.

Ni inkuru nziza yamenyekanye mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Mutarama 2024.

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko Umubyeyi Zakia wakiniraga Fatima WFC y’i Musanze, yamaze gusinya amasezerano y’umwaka umwe muri TP Mazembe Women Football Club yo muri DR Congo mu cyiciro cya mbere.

Uyu munyezamu yahise yerekeza muri iki Gihugu, ndetse ahita atangira akazi. Umubyeyi yakiniye amakipe arimo Scandinavia WFC, Tigers Sports Academy yo muri Tanzania.

Undi munyezamu w’Umunyarwandakazi uheruka i Congo, ni Itangajshaka Claudine wakiniye Lupopo WFC ariko usigaye ukinira Rayon Sports WFC.

Yishimiwe
Zakia yahise ajya gutangira akazi mu kipe ye nshya

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW