Undi mufana ukomeye wa APR FC yapfuye

Nyum y’iminsi mike hatangajwe inkuru y’akababaro yavugaga ku rupfu rwa Mariya Gahigi wari umukunzi ukomeye wa APR FC, undi wari wihebeye iyi kipe y’Ingabo, ntakiri ku bazima.

Ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki ya 21 Mutarama 2024, ni bwo hamenyekanye inkuru y’incamugongo ku bakunzi ba APR FC n’Abanyarwanda muri rusange.

Iyi nkuru mbi yavugaga ko Kanzayire Consolée uzwi nka Shangazi’ wabarizwaga mu itsinda rya ‘Online Fanclub’ ya APR FC, atakiri mu bazima nyuma y’igihe arwaye.

Amakuru ava hafi y’abamubaye hafi mu burwayi bwe, avuga ko uyu mubyeyi yazize uburwayi bwa Kanseri n’ubwo kugeza ubu hateramenyakana neza uburwayi yari afite.

Shangazi yari umukunzi ukomeye w’ikipe y’Ingabo, ndetse ntiyaburaga ku mikino y’iyi kipe yaba iyo yabaga yakiriye cyangwa yakiniye hanze.

Umuryango we nturatangaza gahunda zijyanye no kumushyingura no kumusezeraho bwa nyuma, ariko bizakorwa muri iki Cyumweru.

Shangazi yari amaze igihe arwaye
Mariya Gahigi wakundaga APR FC, nawe aherutse kwitaba Imana

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW