Volleyball: Gisagara na Police zatangiranye imbaraga shampiyona

N’ubwo yatakaje abakinnyi bari ngenderwaho mu mwaka ushize, ikipe ya Gisagara Volleyball Club yatangiye neza shampiyona ya Volleyball, mu gihe mu cyiciro cy’Abagore, Police Women Volleyball Club iyoboje inkoni y’icyuma.

Ku wa Gatandatu tariki ya 20 no ku Cyumweru tariki ya 21 Mutarama 2024, mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Gisagara na Huye, habereye imikino y’umunsi wa Mbere ya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu mukino wa Volleyball.

Ni imikino yari itegerezanyijwe amatsiko menshi n’abakunzi b’uyu mukino mu Gihugu, cyane ko amakipe menshi yagerageje kwiyubaka mu buryo butandukanye.

Imwe mu makipe benshi bibazagaho, ni Gisagara VC yatakaje abakinnyi bayisheje igikombe cya shampiyona cy’umwaka ushize.

Mu bo yatakaje harimo Muvara Ronald na Ndayisaba Sylvestre, bombi berekeje mu kipe ya REG Volleyball Club.

Iyi kipe iterwa n’Akarere ka Gisagara itajya yiburira, yahise ishaka abandi bo kuyifasha muri uyu mwaka, igura abarimo Umunya-Uganda, Allan wakiniraga KAVC muri Uganda.

Ni na yo mpamvu iyi kipe yatangiranye shampiyona imbaraga, igatsinda imikino ibiri ya mbere muri shampiyona y’uyu mwaka.

Imikino yatsinze, harimo uwo yatsinze IPRC-Ngoma amaseti 3-0 n’uwo yatsinze IPRC-Musanze amaseti 3-0.

Ibi byatumye iyi kipe y’i Gisagara, iyobora urutonde rwa shampiyona by’agateganyo nyuma y’imikino y’umunsi wa mbere n’amanota atandatu.

- Advertisement -

Mu cyiciro cy’Abagore, ikipe ya Police Women Volleyball Club, yatsinze imikino ya yo ibiri. Yatsinze East Africa University amaseti 3-0 inatsinda IPRC-Kigali amaseti 3-0.

Byatumye iyi kipe y’Abashinzwe Umutekano, iyobora urutonde by’agateganyo mu cyiciro cy’Abagore n’amanota atandatu.

Indi kipe yari yitezwe n’abatari bake, ni Kepler Volleyball Club itozwa na Nyirimana Fidèle, cyane ko iri mu zaguze Abanyarwanda beza bafite uburambe muri uyu mukino.

Iyi kipe yatsinze umukino umwe wa Kirehe Volleyball ku maseti 3-0, itsindwa na Police VC amaseti 3-0.

Indi mikino yabaye mu bagabo: APR VC yatsinze KVC amaseti 3-0, itsindwa na REG VC amaseti 3-0. REG kandi yatsinze IPRC-Musanze amaseti 3-0.

Police VC yatsinze East Africa University amaseti 3-0, KVC itsinda East Africa University amaseti 3-0, IPRC-Ngoma itsinda Kirehe amaseti 3-1.

Indi mikino yabaye mu cyiciro cy’Abagore, Rwanda Révenue Authority yatsinze IPRC-Kigali amaseti 3-0, APR VC itsinda Ruhango Volleyball Club amaseti 3-0.

RRA yasubiriye Ruhango Volleyball Club, iyitsinda amaseti 3-0, APR itsinda EAU amaseti 3-0.

Indi kipe yatangiye neza mu cyiciro cy’Abagore, ni APR Women Volleyball Club itozwa na Peter Kamasa nyuma yo gukora impinduka igatandukana n’abatoza kubera umusaruro nkene.

Police WVC yatangiye shampiyona neza
Mu Cyiciro cy’Abagore, ibiro byavuzaga ubuhuha
Yari imikino iri ku rwego rwo hejuru
Gisagara VC yerekanye ko yegukanye shampiyona ibikwiye
Shampiyona ya Volleyball iri ku rwego rwo hejuru
Abarebye imikino bo baryohewe
Police VC yari mu bicu
Gisubizo Merci (wambaye ishati yirabura) ukinira APR VC yahagaritswe umwaka wose adakina
Buri mutoza yajyaga inama n’abakinnyi be
Kepler VC yatangiye nabi!

 

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW