Abazasifura imikino y’umunsi wa 21 wa shampiyona

Biciye muri Komisiyo Ishinzwe Abasifuzi mu Rwanda, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, ryamenyesheje abo bireba abasifuzi bazayobora imikino y’umunsi wa 21 ya shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Bagabo.

Iyi mikino izabimburirwa n’uwa Kiyovu Sports n’Amagaju FC ku wa Gatanu Tarik i ya 16 Gashyantare 2024. Uyu mukino uzabera kuri Kigali Pelé Stadium Saa Cyenda z’amanywa.

Nshimiyimana Rémy Victor ni we uzayobora uyu mukino nk’umusifuzi wo hagati mu kibuga. Azungirizwa na Nsabimana EV Thierry nk’umwungiriza wa mbere na Akimana Juliette nk’umwungiriza wa mbere nyuma yo kugirwa umusifuzi Mpuzamahanga. Mulindangabo Moïse azaba ari umusifuzi wa Kane kuri uyu mukino.

Indi mikino izaba ku wa Gatandatu tariki ya 17 no ku Cyumweru tariki ya 18 Gashyantare 2024.

Imikino izaba tariki ya 17 Gashyantare 2024.

Musanze FC vs Etincelles: Uyu mukino uzabera kuri Stade Ubworoherane Saa Cyenda z’amanywa, uzayoborwa n’umusifuzi mpuzamahanga, Twagirumukiza AbdulKarim uzaba ari hagati mu kibuga. Azungirizwa na Ndayambaje Hamdan uzaba ari umwungiriza wa mbere na Habumugisha Emmanuel uzaba ari umwungiriza wa Kabiri, mu gihe Mukiza Patrick azaba ari umusifuzi wa Kane kuri uyu mukino.

Gasogi United vs Gorilla FC: Uyu mukino uzabera kuri Kigali Pelé Stadium Saa Cyenda z’amanywa. Uzayoborwa na Nkinzingabo JMV uzaba ari hagati mu kibuga. Azungirizwa na Mukirisito Ange Robert nk’umwungiriza wa mbere na Jabo Aristote uzaba ari umwungiriza wa Kabiri, mu gihe Bigabo Frank azaba ari umusifuzi wa Kane.

Sunrise FC vs Mukura VS: Uyu mukino uzabera kuri Stade ya Nyagatare Saa Cyenda z’amanywa. Uzayoborwa na Ngabonziza Jean Paul uzaba ari hagati mu kibuga. Azungirizwa n’Umusifuzi mpuzamahanga, Umutesi Alice uzaba ari umwungiriza wa mbere na Nsengiyumva Jean Paul nk’umwungiriza wa Kabiri, mu gihe Nsabimana Céléstin azaba ari umusifuzi wa Kane.

Étoile de l’Est vs Rayon Sports: Uyu mukino uzabera kuri Stade ya Ngoma. Uzayoborwa na Ugirashebuja Ibrahim uzaba ari umusifuzi wo hagati. Azungirizwa na Mbonigena Seraphin uzaba ari umwungiriza wa mbere na Nsabimana Patrick uzaba ari umwungiriza wa Kabiri, mu gihe Rwagasana Sudi azaba ari umusifuzi wa Kane.

- Advertisement -

Ku Cyumweru tariki ya 18 Gashyantare 2023, hazaba imikino itatu.

Muhazi United vs Police FC: Uyu mukino uzabera kuri Stade ya Ngoma Saa Cyenda z’amanywa. Uzayoborwa n’umusifuzi mpuzamahanga, Ishimwe Claude uzwi nka Cucuri. Azungirizwa na Ishimwe Didier nk’umwungiriza wa mbere na Karemera Tonny, mu gihe Ngaboyisonga Patrick azaba ari umusifuzi wa Kane.

Bugesera FC vs APR FC: Uyu mukino uzabera kuri Stade ya Bugesera Saa Cyenda z’amanywa. Ruzindana Nsoro usanzwe ari mpuzamahanga ni we uzaba ari hagati mu kibuga. Azungirizwa na Ndayisaba Said nawe usanzwe ari mpuzamahanga. Azaba ari umwungiriza wa mbere, Intwali Alain azaba ari umwungiriza wa Kabiri, mu gihe Akingeneye Hicham azaba ari umusifuzi wa Kane.

AS Kigali vs Marines FC: Uyu mukino uzabera kuri Kigali Pelé Stadium Saa Cyenda z’amanywa. Nizeyimana Is’haq azaba ari hagati mu kibuga. Azungirizwa na Ndagijimana Peace Eric nk’umwungiriza wa mbere na Ndayishimiye Bienvenu nk’umwungiriza wa Kabiri, mu gihe Irafasha Emmanuel azaba ari umusifuzi wa Kane.

Kuri uyu munsi wa 21 wa shampiyona, abasifuzi mpuzamahanga batandatu ni bo bazasifura, kuko abandi bamwe bagiye gusifura imikino Mpuzamahanga ya CAF Champions League na CAF Conféderation Cup.

Bamwe mu basifuzi Mpuzamahanga bagiye gusifura imikino Mpuzamahanga

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW