AMAFOTO: Ikipe z’Igihugu za Sitting Volleyball zeretse Abanyarwanda igikombe zakuye muri Nigeria

Nyuma yo kuvana itike muri Nigeria yo kuzitabira imikino Paralempike mu mpera z’uyu mwaka, ikipe y’Igihugu y’Abagore ikina Volleyball y’Abafite Ubumuga na basaza ba bo begukanye umwanya wa Gatatu, bazengurukijwe Umujyi wa Kigali berekana ibyo bagezeho.

Ku Cyumweru tariki ya 4 Gashyantare 2024, ni bwo amakipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Sitting Volleyball, mu bagabo n’abagore, yageze i Kigali akubutse muri Nigeria.

Yari avuye mu mikino Nyafurika yo gushaka itike yo kuzajya mu mikino Paralempike izabera i Paris mu Bufaransa, mu mpeshyi z’uyu mwaka.

U Rwanda mu Bagore, rwabonye itike yo kuzajya i Paris nyuma yo kuwegukana igikombe rutsinze Nigeria, mu gihe basaza ba bo batahanye umwanya wa Gatatu nyuma yo gutsindirwa muri 1/2 na Maroc.

Mu rwego rwo kwishimira ibyagezweho, izi kipe z’Igihugu zombi, zatambagijwe mu Mujyi wa Kigali, zerekana igikombe n’Imidari zakuye muri Nigeria.

Baciye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, basoreza kuri Classic Hotel iherereye mu Karere ka Gasabo.

Kapiteni w’ikipe y’Igihugu y’Abagore na bagenzi be, bamwenyuraga
Berekanye ibikombe bakuye muri shampiyona Nyafurika
Bari bishimye
Berekanye ibyo bakuye muri Nigeria
Baciye mu bice bitandukanye bya Kigali
Bari mu modoka yitwa ‘Visit Rwanda’
Abakobwa begukanye igikombe

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW