APR yaguye miswi na Gasogi United

Mu mukino ubanza wa 1/4 w’Igikombe cy’Amahoro, ikipe ya APR FC yanganyije na Gasogi United 0-0.

Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium Saa kumi n’ebyiri z’ijoro. Abakunzi bamakipe yombi babarirwa ku ntoki.

Ikipe y’Ingabo yari yakoze impinduka mu bakinnyi basanzwe babanzamo. Abarimo Apam Assongwe, Ndayishimiye Dieudonné na Bizimana Yannick, bari babanjemo mu gihe abarimo Sharaf Shaiboub, Ruboneka Bosco na Ombolenga Fitina babanje ku ntebe y’abasimbura.

Iminota 45 nta kidasanzwe cyayigaragayemo, cyane ko amakipe yombi yakinaga acungana ku jisho bigatuma Igice cya mbere kirangira nta yibashije kubona izamu ry’indi.

Amakipe yombi akigaruka, APR FC yagerageje gusatira cyane ndetse biyiviramo kubona penaliti ku mupira wakozwe na ba myugariro ba Gasogi United n’ubwo bo batemeranyijwe n’icyemezo cy’umusufuzi, Ngabonziza Jean Paul.

Iyi penaliti yabonetse ku munota wa 57, yatewe na Kwitonda Alain Bacca ariko ayishyira mu biganza by’umunyezamu wa Gasogi, bituma ikipe y’Ingabo itakaza andi mahirwe yari ibonye yo kubona igitego.

Ku munota wa 68, Thierry Froger yahise akora impinduka akuramo Kwitonda Alain, Niyomugabo Claude, Bizimana Yannick, basimbuwe na Ruboneka Bosco, Mugisha Gilbert na Sharaf Shaiboub.

Aba bakinnyi bongereye imbaraga mu kipe mu buryo bugaragaza, ndetse Shaiboub yahise ahusha igitego cy’umutwe ku mupira yari ahawe na Ishimwe Christian ariko uyu Munya-Sudan awucisha ku ruhande rw’izamu.

Gasogi United itozwa na Kirasa Alain, yakomeje guhagarara neza bituma ikomeza kubuza APR FC kuyibonamo igitego.

- Advertisement -

Ku munota wa 80, Thierry Froger yakoze izindi mpinduka, akuramo Apam Assongwe wasimbuwe na Ndikumana Danny ariko si kinini izi mpinduka zahinduye.

Iminota 90 yarangiye amakipe yombi aguye miswi nyuma yo mu handya 0-0.

Biteganyijwe ko imikino ya 1/4 yo kwishyura, izakinwa tariki 20 na 21 Gashyantare 2024.

Abakinnyi ba APR FC babanjemo
Abatoza ba APR FC bari babuze ibisubizo

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW