AS Kigali yemeje ko izi aho Mukonya ari

Biciye mu baganga b’ikipe ya AS Kigali, iyi kipe yemeje ko myugariro wa yo, Ahoyikuye Jean Paul uzwi nka Mukonya, atataye akazi kuko arwaye.

Mu minsi ishize uyu myugariro yari amaze igihe atagaragara mu myitozo y’iyi kipe, ariko aho Guy Bukasa yafatiye inshingano zo kuyitoza, Mukonya yahise agaruka mu kazi.

Ahoyikuye akigaruka mu kazi, yahise agira imvune izwi nka ‘Tendon d’Achille’ ku kuguru kw’iburyo.

Amakuru UMUSEKE wahawe n’umuganga wa AS Kigali, Nsabimana Jean de Dieu, avuga ko uyu myugariro w’ibumoso, arwaye ndetse arimo kuvurwa.

Ati “Ararwaye kandi ndi kumuvura. Yavunitse Tendon d’Achille. Azagaruka nyuma y’ukwezi uhereye ubu.”

Andi makuru yari ahari, yavugaga ko uyu musore yataye akazi ariko bitandukanye n’ukuri.

Mukonya ari kuvurwa n’abaganga ba AS Kigali

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW