Bigirimana Abedi yagarutse mu myitozo ya Police

Umukinnyi wa Police FC n’ikipe y’Igihugu y’u Burundi, Bigirimana Abedi, yongeye kugaragara mu myitozo y’ikipe ye nyuma y’imvune amaranye iminsi.

Tariki ya 8 Gashyantare 2024, ni bwo ikipe ya Police FC yatsinzwe na Mukura VS ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona.

Uyu mukino wabereye kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye, warangiye Bigirimana Abedi wa Police FC agize imvune yo mu kagombambari ku kuguru kw’ibumoso.

Nyuma y’icyo gihe agize imvune, Bigirimana yatangiye imyitozo yoroheje nk’uko Police FC yabitangaje ibicishije ku mbuga nkoranyambaga za yo.

Bagize bati “Nyuma y’igihe ari mu mvune Bigirimana Abedi yatangiye imyitozo yoroheje.”

Uyu mukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’Intamba mu Rugamba, yaje muri iyi kipe y’Abashinzwe Umutekano avuye muri Kiyovu Sports yari amazemo imyaka itatu.

Bigirimana Abedi yatangiye gukora imyitozo yoroheje
Abedi ari kunyonga igare

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW