Bite bya Nkinzingabo Fiston wagiye mu igeregezwa?

Abakunzi b’umupira w’Amaguru mu Rwanda ndetse n’inshuti za Nkinzingabo Fiston uherutse kujya muri Afurika y’Epfo, bakomeje kwibaza niba uyu musore yaba yahiriwe n’urugendo.

Mu byumweru bitatu bishize, ni bwo Nkinzingabo Fiston ukinira Mukura VS, yerekeje muri Afurika y’Epfo aho yari agiye mu igeregezwa.

Amakuru yavugaga ko uyu mukinnyi ukina ku ruhande mu gice cy’ubusatirizi, azakora igeragezwa mu makipe atatu.

Gusa uyu musore ntiyahiriwe n’uru rugendo kuko atigeze ashimwa mu kipe yakozemo igeregezwa, ndetse yahise agaruka mu Rwanda.

Amakuru ava hafi ya Fiston, avuga ko ashobora gusubirayo mu mezi atandatu ari imbere. Nkinzingabo ni umwe mu basore bafite impano ariko benshi bibaza impamvu atayibyaza umusaruro uko bikwiye.

Yakiniye amakipe arimo APR FC, AS Kigali, Kiyovu Sports na Mukura VS aherutse gusinyira amasezerano.

Fiston (ufite umupira) akina ku ruhande mu busatirizi

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW