Bizagenda gute kuri Gloria wahaye Jersey abafana?

Nyuma y’uko kapiteni wa AS Kigali Women Football Club, Nibagwire Sifa Gloria, ahaye umwenda we abafana b’iyi kipe, hibajijwe ikizakurikiraho ariko iyi kipe yemeza byarangiranye n’uwo mukino.

Tariki ya 1 Gashyantare 2024, ikipe ya AS Kigali Women Football Club, yegukanye igikombe cyo kwizihiza Umunsi w’Intwari, itsinze Rayon Sports Women Football Club igitego 1-0 cyatsinzwe na Ukwinkunda Jeannette.

Nyuma y’uyu mukino, kapiteni w’iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, Nibagwire Sifa Gloria, yasazwe n’ibyishimo, akuramo umupira yakinanye (Jersey), awunagira abakunzi b’iyi kipe bari baje kubashyigikira.

Benshi bibajije ikizakurikiraho, cyane ko ari umuco utamenyerewe muri ruhago y’u Rwanda. Gusa iyi kipe yavuze ko nta ngaruka zindi zizamubaho kuko ifite imyenda ihagije kandi ibaho kinyamwuga kandi no ku yindi migabane bikorwa.

Aganira n’Itangazamakuru, umutoza wungirije wa AS Kigali WFC, Ntagisanimana Saida, yavuze ko iyi kipe ibaho kinyamwuga kandi ifite imyambaro ihagije.

Ati “Dufite imyenda ihagije. Nta kibazo biza kumugiraho kuko twebwe dukora nk’amakipe yabigize umwuga. Buri mukino, buri mukinnyi aba afite imyambaro ibiri ku buryo umwe ugize ikibazo yahita ajya guhindura.”

Undi Munyarwanda waherukaga gutanga umwambaro we, ni Mugiraneza Jean Baptiste Miggy mu 2014, ubwo yahaga abafana umwenda we nyuma y’umukino wa 1/4 APR FC yari imaze kunganya na Rayon Sports ibitego 2-2 muri Cecafa yabereye mu Rwanda.

Kapiteni wa AS Kigali WFC, Nibagwire Sifa Gloria, yahaye umwenda abafana
Abakinnyi ba AS Kigali WFC bahise bajya gushimira abafana ba bo

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW