Bugesera FC yohereje Farouk mu kipe y’abato

Ssentongo Saifi uzwi nka Ruhinda Farouk, yavanywe mu kipe y’abakuru ya Bugesera FC ajyanwa gukinira ikipe y’Abari munsi y’imyaka 20 y’iyi kipe iterwa inkunga n’Akarere ka Bugesera.

Uyu rutahizamu ntabwo yahiriwe muri iyi kipe y’i Bugesera, cyane ko kuva yayisubiramo ku nshuro ye ya Kabiri, atigeze abona umwanya uhagije wo gukina.

Ubuyobozi bw’ikipe ya Bugesera FC, bwafashe icyemezo cyo kujyana Ssentongo Saifi mu kipe y’abato b’iyi kipe.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, ni uko uyu rutahizamu amaze gukinira iyi kipe y’abato imikino ibiri irimo n’uwo bakinnye n’ikipe y’abato ya AS Kigali.

Uyu musore wakiniye amakipe arimo Isonga FC, APR FC n’ikipe z’Igihugu z’Abato, azasoza amasezerano ye muri Bugesera FC mu mpera z’uyu mwaka w’imikino.

Farouk ari gukinira ikipe y’abato ya Bugesera FC

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW