David Bayingana yateye imitoma Miss Nadia Umutesi

Umunyamakuru David Bayingana, yatomoye Miss Nadia Umutesi witabiriye Miss Rwanda ya 2017, aca amarenga yo kuba mu rukundo n’uyu mukobwa bashobora kuzabana.

Uyu Munyamakuru w’imikino uyobora Radio B&B FM Umwezi, abinyujije kuri Instagram, yateye imitoma uyu mukobwa, avuga ko ari urukundo na we, kandi ko bombi biteze byinshi byiza mu gihe kiri imbere.

David Bayingana ukunzwe na benshi ahanini kubera ubuhanga afite mu busesenguzi bw’imikino, yagaragaje amarangamutima ye kuri uyu mukobwa.

Yagize ati”Ndabona byinshi byiza bituzira. Isabukuru nziza rukundo rwanjye. Ntutizigera dutandukana.”

Nadia uri mu bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2017, nawe yifashishije uru rubuga, yahise asubiza Bayingana amubwira ko amukunda cyane.

Uyu munyamakuru yongeye kuvugwa mu rukundo nyuma y’igihe atandukanye n’uwari umugore we.

Muri 2013 ni bwo David Bayingana yakoze ubukwe na Kezie Teriteka, ariko baza gutandukana nyuma bari yo kubyarana umwana umwe w’umuhungu.

David Bayingana yize amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda. Yatangiriye itangazamakuru kuri Radio Salus, yayivuyeho ajya kuri Voice of Africa, ayivaho ajya kuri Radio10, ubu akaba ari kuri B&B FM abereye umuyobozi.

Yongeye kuvugwa mu rukundo nyuma y’imyaka myinshi atandukanye n’umugore we
David Bayingana ni umunyamakuru ukunzwe mu Rwanda
Urukundo rwe na Bayingana rugeze aharyoshye
Miss Nadia ni umukobwa uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga zirimo Instagram
David Bayingana na Miss Nadia bakomeje guterana imitoma

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW

- Advertisement -