FERWAFA na Impeesa batangiye ubufatanye bwihariye

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, bwatangiye ubufatanye n’ikipe ya Impeesa FC ikina muri shampiyona y’Icyiciro cya kabiri, igamije kuzamura abakiri bato bakina umupira w’amaguru.

Ni ubufatanye bwashyizweho umukono mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama, bigizwemo uruhare n’impande zombi.

Tariki ya 31 Mutarama 2024, ni bwo Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, Munyantwari Alphose aherekejwe n’Umunyamabanga Mukuru w’iri Shyirahamwe, Kalisa Adolphe, berekeje ku kibuga cya Camp-Kigali giherereye mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Nyarugenge.

Impamvu yo kujya kuri iki kibuga, ni uko ari ho ikipe ya Impessa FC ifatanyije n’ubuyobozi bw’ikigo cy’ishuri cya Camp-Kigali, bakora ibikorwa birimo kuzamura impano z’abakina ruhago.

Uyu muhango kandi, wari urimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Murekatete Patricia, cyane ko ari na wo Murenge iri shuri ryubatsemo.

Uru rugendoshuri rw’abayobozi ba Ferwafa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, rwari rugamije gusura ibikorwaremezo bya Siporo muri iki Kigo ndetse no kumenya gahunda Impessa FC na GS Camp-Kigali bafite mu guteza imbere impano z’abana bakina ruhago muri iki Kigo.

Perezida wa Ferwafa, Munyantwari Alphonse, yavuze ko baje gusura iri shuri bagamije ubufatanye bwo kuzamura impano z’abato biciye muri Impeesa FC.

Ati “Twaje tugamije gutanga umusanzu wacu mu bikorwa byiza byo kubaka ibikorwaremezo bya Siporo biri imbere hano muri Camp-Kigali. Twaganiriye n’ubuyobozi bwa Impeesa nk’Umunyamuryango wacu n’ubw’ishuri.”

Yakomeje agira ati “Hari byinshi twunguranyeho ibitekerezo muri uyu mushinga, kandi turabizeza ubufatanye n’ubuvugizi kuko ibikorwa bigiye kubakwa hano bizasaba ubushobozi bw’amafaranga menshi.”

- Advertisement -

Kuva Munyantwari yatorerwa kuyobora Ferwafa, we na Komite Nyobozi bafatanyije, bakomeje kugaragaza ko bafite inyota yo gufasha ruhago y’abato kugira ngo abakina uyu mukino bakiri bato bafashwe kuzabyaza umusaruro impano za bo.

Kimwe mu bigaragaza ko bashyize imbaraga mu bato, ni shampiyona z’abato zahise zitangizwa mu bakobwa n’abahungu mu Gihugu hose.

Umuyobozi wa Impeesa FC, Janvier
Basuye ibice bitandukanye

 

Basuye ibikorwaremezo bitandukanye muri GS Camp-Kigali
Abana bari bishimye
Ikibuga abana bakiniraho muri GS Camp-Kigali
Perezida wa Ferwafa, yabijeje ubufatanye buzatanga umusaruro mwiza
Baganiriye kuri byinshi byo guteza imbere impano z’abato biga muri GS Camp-Kigali

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW