Handball: APR HC yegukanye igikombe cy’Intwari itsinze Police

Ikipe ya APR Handball Club ni yo yegukanye irushanwa ryo kwizihiza Umunsi w’Intwari 2024 itsinze Police Handball Club ibitego 26-24.

Ni irushanwa ryakinwe mu mpera z’icyumweru gishize ku wa Gatandatu no ku Cyumweru, ryabaye mu byiciro byombi, abahungu n’abakobwa.

Mu cyiciro cy’abakobwa, Kiziguro SS yisubije igikombe cy’Intwari nyuma yo kuza ku mwanya wa mbere, ikurikirwa ma Falcons ni mu gihe ESC Nyamagabe yabonye umwanya wa Gatatu.

Mu bagabo, umukino wa nyuma wahuje APR HC na Police HC nk’uko byari byitezwe bigendanye n’andi makipe bari bahanganye.

Muri 1/2, Police HC yasezereye ADEGI iyitsinze ibitego 43-17 ni mu gihe APR HC yasezereye ES Kigoma iyitsinze ibitego 33-13.

ES Kigoma ni yo yabonye umwanya wa Gatatu nyuma yo gutsinda ADEGI ibitego 30-17.

Hahise hakurikiraho umukino wa nyuma wari utegerejwe na benshi, wahuje ikipe z’Abashinzwe Umutekano, APR HC y’umutoza Bagirishya Anaclet ndetse na Police HC y’umutoza Antoine.

Ni umukino wari ukomeye kuko abakinnyi hafi ya bose bakinira aya makipe ni bo bari mu ikipe y’igihugu iheruka gukina igikombe cy’Afurika cyabereye mu Misiri.

Ni umukino utari woroshye ariko byaje kurangira APR HC yegukanye iki gikombe nyuma yo gutsinda Police HC ibitego 26-24.

- Advertisement -
Byari ibyishimo kuri APR HC
APR HC yegukanye igikombe itsinze Police HC
ES Kigoma yabaye iya Gatatu
Kiziguro yisubije igikombe mu cyiciro cy’Abagore

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW