Handball: Dr Aremou Mansourou yageze mu Rwanda (AMAFOTO)

Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Handball muri Afurika, Dr Aremou Mansourou, yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.

Uyu muyobozi yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege i Kanombe mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 28 Gashyantare 2024.

Dr Aremou Mansourou yakiriwe n’abarimo Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda, Tuyisenge Pascal, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda, Twahirwa Alfred, Umutoza w’Ikipe y’Igihugu wungirije, Bagirishya Anaclet na Niyokwizera Joël usanzwe ari Team Manager w’Ikipe y’Igihugu ya Handball.

Uyu yaje yiyongera ku mpuguke muri Handball mu Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’uyu mukino ku Isi, Paul Landuré, uri mu ruzinduko rw’akazi rw’i minsi itatu mu Rwanda.

Ni mu gihe kandi u Rwanda rwahawe kuzakira Igikombe cya Afurika cya Handball mu 2026.

Dr Aremou yageze i Kigali mu ijoro rya tariki ya 28 Gashyantare
Dr Mansourou Aremou (wambaye umwambaro w’ubururu) yageze mu Rwanda, yakirwa n’abarimo Perezida wa Ferwahand 
Ubwo yari ageze i Kanombe
Paul Landuré akigera i Kigali yakiranywe ubwuzu
Impuguke mu Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wa Handball ku Isi, Paul Landuré, yakiriwe n’abarimo umutoza wungirije mu kipe y’Igihugu, Bagirishya Anaclet

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW