Ibisa na ‘Juju’ mu mukino wa Rayon na Musanze

Mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona y’Icyiciro cya mbere y’umupira w’amaguru mu bagabo, wahuje Rayon Sports na Musanze FC, hikanzwemo ibisa n’amarozi bizwi ku izina rya ‘Juju.’

Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku wa Gatanu tariki ya 22 Gashyantare 2024 Saa Kumi n’ebyiri z’ijoro.

Ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe igitego 1-0, cyatsinzwe na Pacifique ku munota wa 72 w’umukino.

Nyuma yo gutsindwa igitego, ikipe ya Rayon Sports yongeyemo rutahizamu wundi, Rudasingwa Prince wazaga yiyongera kuri Charles Baale. Izi mpinduka zari zigamije kongera imbaraga mu busatirizi hagamijwe gushaka ibitego.

Uyu mukino waje kugaragaramo impanuka ikomeye ndetse yashoboraga no gutwara ubuzima bw’abakinnyi, ariko abayikoze bombi ni bazima.

Hari ku munota wa 90 ubwo Rudasingwa Prince wa Rayon Sports yagonganye na Muhire Anicet wa Musanze FC, maze bombi barakomereka ndetse batakaza ubwenge.

Imodoka y’Imbangukiragutabara (Ambulance), yahise yinjira mu kibuga kugira ngo ifashe aba bakinnyi ariko Prince ni we wabanje kwitabwaho kuko ni we wari ukomerewe kurusha mugenzi we wo muri Musanze FC.

Uyu rutahizamu basanze atavuga ndetse nta rugingo rwe rundi rukora, benshi bagira ubwoba batekereza ko yaba yatakaje ubuzima ariko kugeza magingo aya uyu musore yatoye mitende.

Yahise ajyanwa kwa muganga muri CHUK, maze nyuma y’iminota mike na Muhire Anicet ajyanwa kwa muganga kuko we byibura yari yagaruye ubuyanja ndetse abashaka no kuvuga ariko hagakekwa ko yaba yaviriye imbere bikaba byamugiraho ingaruka mbi.

- Advertisement -

Amakuru meza ahari kugeza ubu, ni uko aba bakinnyi bombi batoye mitende ndetse bari kuvuga neza kuko bagaruye ubwenge.

Iyi mpanuka ikiba, bamwe mu barebye uyu mukino bahamije yatewe n’uburozi bwari muri uyu mukino.

Abaganiriye na UMUSEKE, bahamije ko uburozi bwari muri uyu mukino bwakozwe n’abaturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuko iyo bakoze ayo mabi mu mukino haba hagomba kugira umukinnyi umwe cyangwa babiri bagiriramo impanuka ikomeye nk’iyabaye.

Umwe ati “Iriya ni Juju kandi y’aba-Congoman ni bo baba batanze ibitambo.”

Undi ati “Ikibi cyo gukoresha aba-Congoman, ni uko bashobora ni kwica umuntu. Muri bariya bakinnyi babiri harimo ibitambo.”

Nyuma yo gutsindwa, ikipe ya Rayon Sports yagumanye umwanya wa Kabiri n’amanota 42, mu gihe Musanze FC yahise igira 41 iguma ku mwanya wa Gatatu nyuma y’imikino 22 imaze gukinwa.

Rudasingwa Prince yavuye mu kibuga yatakaje ubwenge
Muhire Anicet yatoye mitende

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW