Kabanda Serge arakomanga ku muryango w’Amavubi

Rutahizamu w’ikipe ya Gasogi United, Iradukunda Kabanda Serge, yatangaje ko amaso ye ayerekeje mu kipe y’Igihugu Amavubi kandi akomeje kubikorera.

Uyu musore ni we uherutse guhembwa nk’umukinnyi witwaye neza mu kwezi kwa Mutarama 2024, nyuma yo gutsinda bagenzi be barimo Akayezu Jean Bosco, Ruboneka Jean Bosco n’abandi.

Nyuma yo guhabwa iki gihembo, yatangaje ko bimuha gukomeza gukorana umurava no guhozaho mu kazi ke ko gukina ruhago.

Kabanda yavuze ko ikimuraje inshinga ari ugukora cyane kugira ngo abatoza b’ikipe babe bazamuha amahirwe mu mikino iri imbere.

Ati “Njyewe gahunda ni uguhozaho. Ngomba guhamagarwa mu kipe y’Igihugu uyu mwaka.

Uyu rutahizamu ari mu beza ikipe ya Gasogi United iri kugenderaho muri uyu mwaka, nyuma yo gutandukana na Maxwell Djumekou uherutse gusezererwa n’iyi kipe.

Iradukunda Kabanda Serge afite intego yo guhamagarwa mu Amavubi uyu mwaka

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW