Kiyovu Sports yaguye mu Kivu, Police ikomeza kujya habi

Ikipe ya Kiyovu Sports yatsinzwe na Marines FC ibitego 3-0, mu gihe AS Kigali yatsinze Police FC ya Mashami Vincent igitego 1-0 mu mikino y’umunsi wa 22 wa shampiyona, iyi kipe y’Igipolisi ikomeza kujya ahabi.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Gashyantare, shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda, Primus Nationals League, yari yakomeje hakinwa imikino y’umunsi wa 22.

Saa Cyenda z’amanywa kuri Kigali Pelé Stadium ikipe ya Police FC yari yacakiranye na AS Kigali mu mukino uhuza aya makipe yombi abarizwa mu mujyi wa Kigali.

Ni umukino wagiye gukinwa, AS Kigali ya Guy Bukasa imeze neza kuko uyu mutoza yaherukaga gutwara igihembo cy’umutoza mwiza w’ukwezi kwa Mutarama muri shampiyona y’u Rwanda, mu gihe Police FC ya Mashami Vincent yo babara ubukeye kuko bari bataratsinda umukino numwe kuva imikino yo kwishyura muri shampiyona itangiye.

AS Kigali yakomereje muri uwo mwuka mwiza, maze itsinda Police FC igitego 1-0 cya Hussein Shaban Tchabalala ku munota wa 42 kuri penaliti yakorewe Kevin Ebene, umukino unarangira uko. Mashami Vincent aba yujuje imikino itandatu na ntsinzi muri shampiyona.

Undi mukino wakinwe kuri uyu wa Gatandatu, ni uwahuje ikipe ya Marines FC kuri Stade Umuganda yari yakiriye ikipe ya Kiyovu Sports.

Urucaca ntirwahiriwe n’urugendo rw’i Rubavu kuko rwatsinzwe ibitego 3-0. Ibitego bya Marines FC byatsinzwe na Ndikumana Fabio ku munota wa 12, Ishimwe René ku munota wa 40 na Sultan ku munota wa 48.

Indi mikino yakinwe ni umukino wahuje ikipe ya Amagaju FC yatsindiye Gasogi United i Huye ibitego 2-0. Muhazi United na yo i Ngoma ihatsindira Etoile de l’Est ibitego 2-0.

Imikino y’umunsi wa 22 izasozwa ku Cyumweru tariki ya 25 Gashyantare, ubwo hazaba hakinwa imikino itatu. Harimo uzahuza Mukura na APR FC kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye, Etincelles na Sunrise FC kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu na Gorilla FC izakina na Bugesera FC kuri Kigali Pelé Stadium, imikino yose izatangira Saa Cyenda z’amanywa.

- Advertisement -
Police FC ikumbuye amanota atatu ya shampiyona
Ku rundi ruhande byari ibyishimo
Hussein Shaban yatsinze igitego cye cya Gatatu mu mikino ine ya shampiyona amaze gukina
Rafael Osaluwe Oliseh ari mu bakinnyi bahagaze neza muri AS Kigali
Abakinnyi 11 ba AS Kigali babanjemo

MUGIRANEZA THIERRY/UMUSEKE.RW