Manishimwe Djabel yabonye ikipe nshya muri Iraq

Nyuma yo gutandukana na USM Kenchela yo muri Algérie, umukinnyi w’Umunyarwanda, Manishimwe Djabel, yasinyiye Al-Quwa Al-Jawiya yo mu gihugu cya Iraq.

Mu minsi mike ishize, ni bwo hatangajwe abakinnyi batatu barimo Manishimwe Djabel, bari batandukanye na USM Khenchela yo mu gihugu cya Algérie.

Nyuma y’igihe gito, uyu Munyarwanda yahise atangazwa nk’umukinnyi mushya wa Al-Quwa Al-Jawiya ikina muri shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu gihugu cya Iraq.

Iyi kipe nshya ya Djabel, iri mu zifite izina rinini mu gihugu cya Iraq. Yakirira kuri Stade ya Al-Madina Stadium yakira abantu ibihumbi 32.

Manishimwe yakiniye amakipe arimo Isonga FC, Rayon Sports, APR FC na Mukura VS.

Manishimwe Djabel yerekeje muri shampiyona ya Iraq

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW