Mugabe Arstide yasezeye kuri Patriots BBC

Uwahoze ari kapiteni w’ikipe y’Igihugu y’abagabo ya Basketball n’ikipe ya Patriots Basketball Club, Mugabe Arstide, yemeje ko yamaze gutandukana n’iyi kipe.

Mugabe yabitangaje abicishije ku rukuta rwe rwa X yahoze yitwa Twitter, ashimira buri umwe wagize uruhare mu byo yagezeho muri iyi kipe n’inzira zose yaciyemo.

Uyu mukinnyi ukundwa na benshi kubera ubuhanga bwe, yashimiye bose babanye muri iyi kipe mu gihe cy’imyaka irindwi yari ayimazemo.

Abicishije kuri X, Mugabe yagize ati “Mbega urugendo! Ibikombe bitanu bya shampiyona mu myaka irindwi idasanzwe ndi kumwe na Patriots. Byari byiza n’abavandimwe, abatoza, ubuyobozi n’abafana bacu. Byari iby’agaciro kuba muri uyu muryango mwiza nka Patriots.”

Mugabe Aristide yerekeje muri Kepler BBC nk’umukinnyi ndetse n’umutoza wungirije.

Mugabe azungiriza Umutoza w’Umunya-Uganda, Mandy Juruni, watwaye ibikombe bine bya Shampiyona ya Uganda ari kumwe na City Oilers.

Mugabe uri kugana ku musozo w’umwuga we nk’umukinnyi, ni umwe mu beza u Rwanda rwagize kuko yakiniye Ikipe y’Igihugu imyaka 11 aho imyinshi muri yo yari Kapiteni.

Mu 2007 ni bwo yatangiye gukina Icyiciro cya Mbere ubwo yari muri Rusizi BBC yamazemo imyaka ibiri, mbere yo kwerekeza muri Espoir BBC. Mu 2015 yerekeje muri Patriots BBC aho yubakiye izina rikomeye.

Muri rusange, Mugabe yegukanye Ibikombe bya Shampiyona umunani, yanabaye Umukinnyi Mwiza muri Shampiyona inshuro ebyiri (2012 na 2013).

- Advertisement -
Yashimiye umuryango mugari wa Patriots BBC
Mugabe Arstide yagiye yegukana ibihembo bitandukanye

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW