Mukonya wa AS Kigali yongeye kuburirwa irengero

Myugariro w’ibumoso, Ahoyikuye Jean Paul uzwi nka Mukonya, yo guhagarika akazi mu buryo butunguranye nyuma yo guhabwa agahimbazamusyi ku mukino iyi kipe iheruka gukina.

Mu Cyumweru gishize, ni bwo ubuyobozi bwa AS Kigali, bwafashe umwanzuro wo gutanga mbere agahimbazamusyi k’umukino wa Police FC wari uw’umunsi wa 22 wa shampiyona.

Mu bahawe aka gahimbazamusyi, harimo na Ahoyikuye Jean Paul Mukonya, cyane ko yari yagarutse mu myitozo na bagenzi be nyuma y’uko yari amaze igihe yaraburiwe irengero.

Uyu musore yahise yongera aburirwa irengero, nyamara Guy Bukasa utoza iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, yari yamushimye ndetse yashoboraga kuzamukoresha mu mikino isigaye ya shampiyona.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, ni uko uyu musore aho ahari n’ibyo arimo bitazwi n’ubuyobozi bw’ikipe.

AS Kigali iri ku mwanya wa Gatandatu n’amanota 31 mu mikino 22 imaze gukinwa.

Ahoyikuye Jean Paul uzwi nka Mukonya (uri gufunga inkweto) yongeye guta akazi

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW