Nyuma yo kuba ikipe y’Amagaju FC ikinishije Dusabe Jean Claude uzwi nka Nyakagezi kandi yari mu batemerewe gukina imikino y’umunsi wa 21 wa shampiyona, hongeye kwibazwa niba kwaba ari ukwibeshya kw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, cyangwa ari iyi kipe yaguye mu ikosa.
Ku wa Gatanu tariki ya 16 Gashyantare 2024, ni bwo ikipe ya Kiyovu Sports yanganyije n’Amagaju FC 0-0 mu mukino wari uw’umunsi wa 21 wa shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda.
Umwe mu bakinnyi b’Amagaju FC, Dusabe Jean Claude uzwi ku izina rya Nyakagezi, yakinnye uyu mukino nyamara yari yagaragaye ku rutonde rw’abo Ferwafa yasohoye ku rutonde ivuga ko ari mu bujuje amakarita atatu y’umuhondo, bityo akaba yari mu batemerewe gukina uyu mukino.
Ikibajijwe na benshi, ni uruhande rwaba rwararangaye hagati y’Ishyirahamwe riyobora ruhago mu Rwanda n’iyi kipe yo mu Majyepfo y’Igihugu.
Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, ni uko nyuma y’uyu mukino, Perezida w’Urucaca w’Agateganyo, Mbonyumuvunyi AbdulKarim, yasabye ibisobanuro muri Ferwafa, bamusubiza ko habayeho kwibeshya ko Nyakagezi atagombaga kuba ari mu bakinnyi batemerewe gukina imikino y’umunsi wa 21.
Ni kuyindi nshuro iri shyirahamwe ryibeshye ku bakinnyi batemerewe gukina imikino runaka ya shampiyona, nyamara nyuma bagasanga hari habayeho kwibeshya.
HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW