Rwatubyaye yaba yaratekeye umutwe Rayon Sports?

Nyuma y’amafoto ya myugariro wa Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul, yagaragaye ari gukorera imyitozo muri FK Shkupi yo muri Macedonie ku Mugabane w’i Burayi, hakomeje kwibazwa icyamuteye kugenda nta ruhushya rw’ikipe afite.

Mu cyumweru gishize, ni bwo myugariro wa Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul, yasangije abamukurikira kuri Instagram, amafoto amugaragaza ari gukora imyitozo mu kipe ya FK Shkupi yo muri Macedonie yo ku Mugabane w’i Burayi.

Nyamara uyu myugariro, yari yavuye mu kibuga ataka imvune, adasoje umukino wa 1/2 w’irushanwa ryo Kwizihiza Umunsi w’Intwari, ikipe ye yatsinzwemo na Police FC biciye muri za penaliti 4-3.

Abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram, Rwatubyaye, yavuze ko yishimiye gusubira i Burayi gusoza akazi atasoje ubwo yakinagayo mbere yo kuza muri Rayon Sports.

Uyu myugariro ugifite amasezerano y’amezi atandatu muri Gikundiro, haribazwa icyamuteye guta akazi akajya kugakomereza mu yindi kipe.

Ubwo yabazwaga ku cyo avuga ku kuba atari kumwe na Rwatubyaye, umutoza mukuru wa Rayon Sports, Julien Mette, yavuze ko uko abantu babibonye ari ko muri iyi kipe babibonye ndetse batazi uko yageze i Burayi.

Uyu myugariro ni ku nshuro ya kabiri asubiye muri FK Shkupi nyuma yo kuyivamo mu 2022, kubera imvune yagize bikaba impamvu yo gusezererwa.

Rwatubyaye ari kumwe na FK Shkupi muri Turquie
Akomeje imyitozo
Ati nishimiye gusoza akazi ntasoje ku Mugabane w’i Burayi
Rwatubyaye si mushya muri FK Shkupi

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW