Salomon Banga Bindjeme yatandukanye na APR

Myugariro w’Umunya-Cameroun wakiniraga ikipe ya APR FC, Salomon Banga Bindjeme, yerekeje muri shampiyona ya Iraq.

Uyu myugariro ari mu Banyamahanga bashya, bari basinyiye ikipe y’Ingabo, mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino 2023-2024, amasezerano y’imyaka ibiri.

Gusa ntiyabashije kubona umwanya uhoraho wo gukina, cyane ko yabanje no kugorwa n’imvune yari afite ariko n’aho akiriye byaramugoye kubona umwanya ubanzamo.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri, ni bwo hamenyekanye amakuru avuga ko ikipe ya Al-Shorta SC yo mu cyiciro cya mbere muri Iraq, yamaze gusinyisha Salomon Banga Bindjeme.

Amakuru avuga ko uyu myugariro yasinye amasezerano y’imyaka ibiri ishobora kongerwa. Bisobanuye ko ikipe y’Ingabo ari yo yamugurishije kuko yari akiyifitiye amasezerano.

Banga yakiniye ikipe y’Igihugu ya Cameroun mu myaka ishize. Kuva APR FC yava muri Mapinduzi Cup muri Zanzibar, uyu myugariro.

Yari umwe muri ba myugariro beza mu Rwanda
Banga ni izina ryari ryubashywe muri Cameroun
Yamaze gutangazwa nk’umukinnyi mushya wa Al-Shorta SC
Yakiniye ikipe y’Igihugu ya Cameroun
APR FC yamwifurije kuzahirwa

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW