Shampiyona y’Icyiciro cya Gatatu izatangirizwa i Rusizi

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryahisemo ko shampiyona y’Icyiciro cya Gatatu ya 2024 mu bagabo, izatangirizwa mu Karere ka Rusizi mu mpera z’iki Cyumweru.

Icyiciro cya gatatu mu bagabo kizatangirizwa Bugarama/Rusizi ku wa gatandatu mu mukino uzahuza GS St Paul na Muganza FC ku kibuga cya Bugarama.

Biteganyijwe ko iri shampiyona izatangira ku wa Gatandatu tariki ya 17 Gashyantare 2024. Ku rwego rw’Igihugu, izatangirizwa mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Bugarama. Ikipe ya GS St. Paul na Muganza FC ni zo zizakinira ku kibuga cya Bugarama.

Amakipe 39 ni yo azakina iyi shampiyona muri uyu mwaka w’imikino 2023-2024. Zizakinira mu bice ziherereyemo (Zone). Umwaka ushize hari hakinnye amakipe 43.

Nk’uko byagenze umwaka ushize w’imikino, ikipe za mbere muri zone zihagarariye, zizahura hashakwemo ebyiri zizazamuka mu cyiciro cya Kabiri.

Umwaka ushize, hazamutse City Boys na Tsindabatsinde FC. Izi zombi zikina shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri.

Shampiyona y’Icyiciro cya Gatatu uyu mwaka izatangirizwa mu Karere ka Rusizi
Tsindabatsinde FC yazamutse mu cyiciro cya Kabiri inegukanye igikombe
Tsindabatsinde FC ni yo ibitse igikombe cy’Icyiciro cya Gatatu cy’umwaka ushize

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW